buyobozi bwa Iran bwahakanye amakuru avuga ko bwaba bwarateguye umugambi wo kwica Barron Trump, umuhungu muto wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Umujyanama mu bya gisirikare w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mohsen Rezaei, yavuze ko nta kuri kuri mu makuru avuga ko Iran yaba yarateguye igikorwa kigamije kwivugana Barron Trump. Rezaei yabivugiye […]
Umunyamabanga w’Ikigega muri Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibihano bishya biteganyijwe bishobora kuba bikaze kurusha ibindi byigeze gushyirwaho, ndetse ko ibisobanuro birambuye kuri iyi gahunda bizatangazwa ku wa Mbere. Bessent yavuze ko Washington ishaka gukoresha igitutu cy’ubukungu nk’uburyo bwo guhangana na Tehran, aho guhita yongera ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwo hejuru. Yasobanuye ko gukomeza […]
Ingabo z’u Burusiya zagabye igitero ku bikorwa remezo by’icyambu cya Izmail, mu majyepfo ya Ukraine, bituma umuriro ufata, nk’uko abayobozi bo muri ako gace babitangaje. Ubuyobozi bw’Akarere ka Izmail bwabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ko igitero cy’Uburusiya cyibasiye ibikorwa remezo by’icyambu, bikangiza bimwe mu bikorwa ndetse hagatangira inkongi y’umuriro. Abatabazi n’abashinzwe kuzimya […]
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyizeho Dr Steve Ahuka kugira ngo ayobore ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Icyemezo cyatangajwe nyuma y’inama y’itsinda rishinzwe gukurikirana no guhangana na Ebola yabaye ku wa 13 Nyakanga 2026 i Kinshasa, […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina mu Rwanda wakomeje kwiyongera, kikagaragaza ko ari kimwe mu byiciro bifite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abaturage muri rusange. Ubushakashatsi bwa RBC bwakozwe mu mwaka wa 2024/2025 bwerekana ko umubare w’iki cyiciro wageze ku bantu ibihumbi 29, uvuye ku bihumbi […]
Minisiteri y’Ubuzima muri Democratic Republic of the Congo yatangaje ko umubare w’abanduye icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo ukomeje kuzamuka, aho kugeza ku wa 10 Kamena 2026 abantu 676 bari bamaze kwemezwa ko bayanduye. Imibare mishya igaragaza ko mu gihe cy’umunsi umwe hiyongereyeho abanduye 41, ibintu byerekana ko iki cyorezo kigikomeje gukwirakwira mu […]
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyakajije ibikorwa bya gisirikare mu majyepfo ya Liban mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa Hezbollah, nyuma y’ibitero bya drones byagabwe ku ngabo za Israel mu majyaruguru y’icyo gihugu. Amakuru aturuka muri Liban avuga ko abantu nibura 31 bamaze kugwa mu bitero bya Israel byibasiye uduce dutandukanye two mu majyepfo y’iki […]
Ikibuga cy’Indege cya Bangoka giherereye mu mujyi wa Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyagabweho igitero cya drone ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iki gitero cyabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho drone ebyiri zavuzwe ko zagerageje […]
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bwagaragaje ko nubwo abanyamakuru benshi bafite amashuri makuru, imibereho yabo ikomeje kuba ikibazo gikomeye kubera imishahara mike n’akazi kadahoraho. Raporo ya 2026 Rwanda Media Sector Mapping yerekanye ko abarenga 78% by’abakora umwuga w’itangazamakuru bafite nibura impamyabumenyi ya kaminuza, mu gihe hafi kimwe cya kabiri cyabo bize amasomo […]
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo, zafashe agace ka Kinigi gaherereye mu Murenge wa Katoy, muri Teritwari ya Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’inyeshyamba za AFC/M23. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, […]
