DJ Neptune yateguje igitaramo gikomeye azakorera i Kigali, agaragaza ko kizaba gitandukanye n’ibyo aheruka kuhakorera, hashingiwe ku byo yatangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Iki gitaramo cyiswe “Soundz of Neptune” giteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2026, kikazabera muri Atelier du Vin i Kigali. Abategura iki gikorwa bavuga ko kiri mu murongo w’ibitaramo uyu […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abatuye Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gutanga indangamuntu z’ikoranabuhanga (SSDID). Iki gikorwa kigamije kuvugurura no kunoza amakuru y’irangamimerere y’abaturage hashingiwe ku byatangajwe n’ubuyobozi bwa NIDA n’Umujyi wa Kigali. Iyi gahunda yatangiye ku wa 7 Gashyantare 2026, ikorerwa mu Turere twose […]
Abatuye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagize agahinda gakomeye nyuma y’inkangu yagwiriye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Luwowo giherereye muri Rubaya, rigahitana abarenga 200. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki ya 28 Mutarama 2026, aho amakuru yatangiye gukwirakwira ahagana saa cyenda z’umugoroba. Abari hafi y’aho […]
Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye habereye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ahuza amashuri makuru na kaminuza, ku nshuro ya kabiri. Yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye.” Aya marushanwa yabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ahuza ICK, Kaminuza ya Gitwe, RP Huye na Kaminuza […]
kuri uyu wa 07 Gashyantare 2026 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye hagiye kubera Amarushanwa ngarukamwaka y’imbyino gakondo n’ubusizi nyarwanda ku nshuro ya 2 ategurwa na minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi MOYA, uyu mwaka akaba afite insanganyamatsiko “UBUHANZI INKINGI Y’UBUKUNGU BURAMBYE”. Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 2, ahera ku rwego rw’intara nyuma agakomereza […]
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yasabwe gufata ingamba zifatika mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, hagamijwe gushimangira umutekano n’amahoro arambye mu gihugu cye no mu karere ka Afurika yo hagati n’Iburasirazuba. Ibi byagarutsweho mu biganiro yagiranye n’abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ruzinduko […]
Ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, indege y’abagenzi ya Sudan Airways yageze ku kibuga cy’indege cya Khartoum, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka hafi itatu ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere bihagaritswe bitewe n’intambara yari imaze igihe ishegeshe Sudani. Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Sudani cyatangaje ko iyi ari “indege y’amateka”, kivuga ko igaragaza […]
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko uyu Muryango wugarijwe n’ibura ry’amafaranga ku buryo nta hatagize igikorwa, amafaranga ufite azashira bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga 2026. Ni ibikubiye mu ibaruwa Antonio Guterres yandikiye ibihugu binyamuryango 193 bya LONI. Antonio Guterres yavuze ko uyu Muryango uri mu kibazo cyo kuba washiranwa n’amafaranga kuko ibihugu byinshi […]
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko adasobanukiwe uburyo abantu babiri bashakanye bananiranwa kubana kugeza aho batandukanye, ashimangira ko abashakanye bakwiye kwihanganirana, anaha abanyamadini umukoro wo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije imiryango. Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana (National Prayer Breakfast) ategurwa n’Umuryango Rwanda […]
Umucuruzi wa matelefoni zigendanwa ukorera mu Mujyi wa Tripoli muri Libya yatunguwe no kwakira umuzigo wa matelefoni mato ya Nokia azwi nka push-button cyangwa matushe, yari yaratumije mu mwaka wa 2010, hashize imyaka 16 yose. Iyi nkuru igaragaza mu buryo bugaragara ingaruka z’imvururu n’intambara byibasiye Libya mu myaka irenga 15 ishize, bikangiza bikomeye ubwikorezi n’imikorere […]
