Donald Trump yongeye guteza impaka nyuma yo kunenga Pope Leo XIV ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko Papa yamaganye amagambo ya Trump ku kibazo cya Iran.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko Papa adasobanukiwe neza ibijyanye na politiki mpuzamahanga, anashimangira ko adashyigikiye umuntu wemera ko Iran yagira intwaro za kirimbuzi.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize Papa Leo XIV yari yanenze amagambo ya Trump yavugaga ko habaho kurimbuka gukomeye niba Iran itemeye amasezerano yo guhagarika intambara.
Papa yavuze ko ayo magambo “atemewe na gato,” anongeraho ati: “Hari ibibazo birebana n’amategeko mpuzamahanga, ariko ikirenze ibyo, ni ikibazo cy’imyitwarire n’indangagaciro.”
Si ubwa mbere Papa Leo agaragaje kutavuga rumwe na Trump, kuko no ku bibazo by’abimukira ndetse n’umutekano mpuzamahanga yakunze gutanga ibitekerezo bitandukanye n’ibya Trump.
