Abanyamakuru benshi mu Rwanda bafite amashuri menshi ariko bahembwa make

author
1 minute, 11 seconds Read

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bwagaragaje ko nubwo abanyamakuru benshi bafite amashuri makuru, imibereho yabo ikomeje kuba ikibazo gikomeye kubera imishahara mike n’akazi kadahoraho.

Raporo ya 2026 Rwanda Media Sector Mapping yerekanye ko abarenga 78% by’abakora umwuga w’itangazamakuru bafite nibura impamyabumenyi ya kaminuza, mu gihe hafi kimwe cya kabiri cyabo bize amasomo ajyanye n’itangazamakuru cyangwa itumanaho.

Nubwo bafite ubumenyi buhagije, ubushakashatsi bugaragaza ko benshi bahembwa amafaranga make. Abagera kuri 44.5% bavuga ko bahembwa atarenga ibihumbi 200 Frw ku kwezi, naho 17.2% bahembwa munsi y’ibihumbi 100 Frw.

Ibi bituma abanyamakuru benshi bavuga ko amafaranga binjiza adahagije ngo abafashe kwita ku bikenerwa by’ibanze. Ubushakashatsi bwerekanye ko 92.8% by’abanyamakuru babona ko ibyo binjiza bidashobora kubatunga neza, bigatuma bamwe bashaka indi mirimo y’inyongera.

Raporo yanagaragaje ikibazo cy’akazi kadahamye, aho abatageze kuri kimwe cya kabiri cy’abanyamakuru ari bo bafite amasezerano ahoraho y’akazi, mu gihe abandi bakora nk’abikorera, ab’igihe gito cyangwa abimenyereza umwuga.

Imibereho yabo kandi igaragarira mu kuba benshi bakodesha inzu, mu gihe hari n’abadafite ubwishingizi bw’ubuzima cyangwa ubw’izabukuru.

Perezida wa ARJ, Dan Ngabonziza, yavuze ko ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza uko abanyamakuru babayeho no gutanga ishusho y’ibibazo bikigaragara mu rwego rw’itangazamakuru.

ARJ ivuga ko gukemura ikibazo cy’imishahara mike n’akazi kadahamye bishobora kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abanyamakuru ndetse n’ubwiza bw’amakuru agezwa ku baturage.

Abanyamakuru benshi mu Rwanda bafite amashuri menshi ariko bahembwa make.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *