Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje igihano cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu kuri DJ Toxxyk, amazina ye nyakuri akaba ari Shema Arnaud de Bosscher, nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’impanuka yahitanye ubuzima bw’umupolisi.
Icyemezo cyasomwe ku wa 22 Gicurasi 2026, nyuma y’uko urukiko rumusanze afite uruhare mu byaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, guhunga nyuma yo gukora impanuka, kwanga gupimwa alcool ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Urubanza rushingiye ku mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, aho umupolisi wari mu kazi yahasize ubuzima. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, urumogi rwabonetse iwe.
Urukiko rwasobanuye ko ibyaha yakoze byari bikwiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu, ariko rugabanya icyo gihano rushingiye ku kuba yarabyemeye, akabisabira imbabazi ndetse akaba nta yandi makosa yari yarahaniwe mbere.
DJ Toxxyk yahanishijwe kandi gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.
Mbere y’iki cyemezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu no gutanga ihazabu ingana n’iyo, bituma arekurwa by’agateganyo. Icyakora, Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo buvuga ko kitajyanye n’uburemere bw’icyaha n’ingaruka zacyo.
Mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye ko ahanishwa imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu ya 2.210.000 Frw, bushimangira ko impanuka yateye urupfu rw’umupolisi wari uri mu nshingano z’akazi.
Mu kwisobanura kwe, DJ Toxxyk yemeye amakosa yakoze, avuga ko ayicuzamo kandi agaragaza ko yabonaga igihano yari yarahawe mbere gihwanye n’ibyaha yari akurikiranyweho.

