Umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gahana, Umudugudu wa Ruvugizo, yakubiswe n’inkuba ku wa 28 Mutarama 2026, ahita ahasiga ubuzima ubwo yari ari mu nzu iwe ari kumwe n’umugore we. Amakuru atangwa n’abo mu muryango avuga ko nyakwigendera Nshimiyimana Innocent yari yicaye mu nzu aganira n’umugore we […]
Bamwe mu bangavu babyariye iwabo n’abahoze mu mirimo ivunanye bo mu Mirenge ya Gacurabwenge na Mugina mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko ubuzima bari babayemo bwari bubakomereye cyane ku buryo nta cyizere cy’ejo hazaza babonaga, ariko ngo nyuma yo kwiga imyuga no guhabwa ibikoresho, bafite icyizere cyo kwitunga no kurera abana babo neza. Ibi bikoresho […]
Inshamake kuri RASA RASA mu magambo arambuye ni Rwanda Anglican Students Association; mukinyarwanda RASA ni umuryango w’abanyeshuri b’itorero angilikani mu Rwanda. uyu muryango ukorera mu mashuri makuru na kaminuza hirya no hino mu gihugu. Umuryango RASA wavutse mu mwaka wa 1997 uvukira mu mujyi wa Butare, mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Université Nationale […]
INSHAMAKE KURI GENOCIDE Y’ABAYAHUDI (The Holocaust) Genocide yakorewe abayahudi: iri tsembabwoko ryabaye hagati ya 1938 na 1946 ubwo leta y’ubudage yari iyobowe na Adolf Hitler yafashe gahunda yo kurimbura imbaga y’abayahudi bivugwa ko abayahudi bishwe bagera kuri 6.000.000 Abayahudi bafatwaga nk’abantu b’abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi. Ibyo hari nko kuba bari […]
Ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagiranye ikiganiro n’igitangazamkuru dukesha iyi nkuru IGIHE cyabereye i Goma, agaruka ku bikorwa byagezweho mu mwaka umwe uyu mutwe umaze ugenzura uyu mujyi, anagaragaza ko urugamba rugikomeje kugeza igihe uburenganzira bw’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzubahirizwa byuzuye. Umwaka urihiritse uyu umutwe […]
umukobwa w’imyaka 19, uzwi ku mazina ya KGM, avuga ko uburyo imbuga nkoranyambaga zikoresha ibyitwa “algorithms” mu ndimi z’amahanga cyangwa porogaramu zigenzura ibyo abazisura babona, bwamuteye kuba imbata y’izi mbuga, bikamuviramo ingaruka mbi ku buzima bwe, kuko zamuteye uburwayi bwo mu mutwe. Avuga ko ibi byamuteje ibibazo birimo agahinda gakabije (depression) n’ibibazo byo kurya nabi. […]
Shampiyona y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru igeze mucyakabiri cyayo, nubwo habura imikino ibiri gusa ngo yuzure. Ni imikino ibiri ya Al Hilal SC igomba gukina na APR FC na Al Merrikh SC, itarabereye igihe kubera ko iri gukina irushanwa rya CAF Champions League. Amakipe 18 ni yo yakinnye iyi shampiyona, avuye kuri 16 kuko hiyongereyemo amakipe […]
