Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi, mu buryo bwa rusange nyuma yuko Intambara iri kubera muburasurazuba bwo hagati yakomye mu nkora kuboneka kw’ibikomoka kuri peteroli.
Iri hinduka rije rikurikira izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda, lisansi na mazutu byarenze amafaranga 2000 kuri litiro. Kuri ubu, lisansi iri kugera kuri 2,303 Frw mu gihe mazutu iri ku 2,205 Frw.
Mu Mujyi wa Kigali, igiciro cy’urugendo gishyizwe kuri 59.28 Frw kuri kilometero, mu gihe mu Ntara ari 41.58 Frw kuri kilometero.
Mu byerekezo bihenze kurusha ibindi, urugendo rurerure ruva i Nyabugogo rwerekeza i Kamembe runyuze i Huye ni rwo ruyoboye, aho umugenzi azajya yishyura 11,445 Frw.
Uru rugendo rwo rutangajwe bwa mbere kuko mu ngendo zari zisanzweho ntago rwari rwarigeze rutangazwa ubwo ibiciro byongeraga guhinduka muri 2024.
Hari n’izindi mpinduka zigaragara ku byerekezo bitandukanye. Urugendo ruva i Nyabugogo rugana i Pindura rwazamutse rugera kuri 10,930 Frw, ruvuye ku 8,070 Frw. Uruva i Nyabugogo ujya i Kamembe unyuze i Karongi ruzajya ruri 10,296 Frw, naho uvuye i Muhanga ujya i Kamembe unyuze i Huye azajya yishyura 9,603 Frw.
Ibindi byerekezo byazamutsemo ibiciro birimo n’urugendo ruva i Nyabugogo rujya i Mushubi, rugeze kuri 9,524 Frw, n’urugendo ruva i Rubavu rugana i Kamembe rugeze kuri 9,009 Frw.
Mu zindi nzira, urugendo ruva i Rubavu rujya i Karongi ruzajya ruri 4.950 Frw, Nkomero ugana i Kirambo rukaba 4,851 Frw, naho uvuye i Gakeri ujya i Nyamasheke azajya yishyura 5,881 Frw.
Leta y’u Rwanda iragira abanyarwanda Inama yo gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli bihari birinda gukora ingendo za hato na hato zidafite icyo zimaze mu binyabiziga byabo ahubwo bakayoboka gukoresha ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange.
