Ayamahirwe ntagucike :Blackbuck Coffee, iri gutanga amahirwe yo kwimenyereza umwuga(Internship)

author
1 minute, 48 seconds Read

Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guteza imbere iyigishwa ry’ubumenyingiro, ku babwiga bakenera kwimenyereza umwuga.

Abize ubumenyingiro babura aho bakorera bimenyereza ibyo bize, aho bagorwa no gusabwa amafaranga, kubura aho bimenyerereza umwuga ndetse no kutizerwa n’abakoresha baho bagiye kwimeneyerereza uwo mwuga.

BLACKBUCK COFFEE Ltd  ije ari igisubizo ku bashaka kwimenyereza  umwuga mu gusana no kubungabunga imashini z’ikawa.

BLACKBUCK COFFEE Ltd iramenyesha urubyiruko ko ishaka gutanga amahirwe ku muntu umwe (1) wifuza kwimenyereza umwuga (internship) mu bijyanye no gusana no kubungabunga imashini z’ikora ikawa.

Uyu mwanya ugamije gufasha uzawuhabwa kunguka ubumenyi n’ubunararibonye mu gusana, kubungabunga no gukurikirana imikorere y’imashini z’ikawa n’imashini zisya ikawa, ndetse no kumenya uburyo bwo gukoresha no gusimbuza ibice bitandukanye by’izi mashini.

Uwo uzatoranywa azakorana n’abatekinisiye ba BLACKBUCK COFFEE mu bikorwa bya buri munsi birimo gusuzuma ibibazo by’imashini, gukora isuku n’igenzura rya tekiniki, gusimbuza ibice byangiritse no gufasha abakiliya mu bijyanye n’imikoreshereze y’imashini.

Ibisabwa

• Kuba ufite ubushake bwo kwiga no guteza imbere ubumenyi bwawe mu bijyanye no kubungabunga no gusana imashini.

• Kuba ushoboye gukorera mu itsinda kandi ukubahiriza amabwiriza y’akazi.

• Kuba utarengeje imyaka 21 y’amavuko.

• Kuba witeguye gukorera no kwimenyereza umwuga ku cyicaro cy’isosiyete.

Kwimenyereza umwuga bizabera ku cyicaro cya BLACKBUCK COFFEE Ltd giherereye Sejem, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Abujuje ibisabwa barasabwa kohereza ibaruwa isaba kwimenyereza, CV(Curriculum vitae), Photocopy ya Diploma cyangwa indangamanota umwaka wigamo kuri Email: info@blackbuck.rw. Umunsi ntarengwa wokohereza ibisabwa ni kuri 29 Gicurasi 2026.

Aya ni amahirwe meza ku rubyiruko rwifuza kubaka ejo hazaza harwo mu rwego rwa tekiniki no kunguka ubunararibonye mu gusana no kubungabunga imashini z’ikawa zikoreshwa mu mahoteli, resitora, ibiro n’ahandi hatangirwa serivisi z’ikawa.

Ubaye wifuza serivisi zitangwa n’iki kigo, wagisura ku cyicaro cyabo aho bakorera muri Kigali i Gikondo. Mu buryo bw’ikoranabuhanga wabasura kuri https://blackbuck.rw cyangwa kuri info@blackbuck.rw.Wanabasura kandi ku rubuga rwa Instagram aho bakoresha izina rya blackbuck_ccoffe_rw.

Blackbuck Coffee, igisubizo ku bakeneye kwimenyereza umwuga mu gusana no kubungabunga imashini z’Ikawa.
Imashini nziza zikora Ikawa.
Bakorera Igikondo CJM mu mugi wa Kigali.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *