Dutemberane ikigo kiri gufasha abashaka kwiga umwuga w’ubu barista mu karere ka Huye

author
1 minute, 33 seconds Read

Mu gihe urubyiruko rukomeje gushaka ubumenyi bubafasha kubona akazi no kwihangira imirimo, Isaac Barista Training Center ikomeje gufasha benshi binyuze mu mahugurwa y’umwuga ajyanye no gutegura ikawa, ibinyobwa ndetse n’ibiribwa bigezweho.

Iki kigo kimaze imyaka itatu gitanga amahugurwa mu bigo bitandukanye n’amahoteli, cyimuriye ibikorwa byacyo mu gace korohereza buri wese kukigeraho, mu Karere ka Huye hafi ya Credo Hotel ndetse no hafi ya University of Rwanda ishami rya Huye.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kwimukira muri aka gace bishamikiye ku gufasha abanyeshuri n’abandi bose bashaka ubumenyi bw’umwuga kubona aho bahugurirwa hatabavunnye, kandi hafite ibikoresho bibafasha kwiga neza.

Mu mahugurwa atangirwa muri Isaac Barista Training Center harimo kwiga gutegura amoko yose y’ikawa mu buryo bwa kinyamwuga, gukora Latte Art, gutunganya specialty coffee ndetse n’icyayi cy’ubwoko butandukanye. Abahigira kandi bigishwa gukora imitobe y’umwimerere, milkshakes ndetse n’ibiribwa bigezweho birimo burgers na fast food zikunzwe muri iki gihe.

Iki kigo kandi gitanga serivisi zo kugurisha ikawa y’ifu n’imbuto z’ikawa zifite ubuziranenge, gutegura ibirori n’ubukwe ndetse no guhugura abantu uburyo bwiza bwo kwakira abakiriya kugira ngo bagende banyuzwe na serivisi bahawe.

Ubuyobozi bwa Isaac Barista Training Center buvuga ko intego yabo atari ukwigisha gusa, ahubwo ari ugutuma abanyeshuri babo baba abanyamwuga bashoboye gukora akazi kabo neza kandi bafite icyizere cyo guhatana ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri bashyiriweho uburyo bworoheye buri wese ushaka kwiga, batangira bigisha abantu 8 kuru ubu abamaze kwiga bageze kubanyeshuri 144, bagahabwa sertificate. iyo umunyeshuri asoje kwiga ahabwa uburyo bwo kwimenyereza (stage) haba aho cyangwa ahandi habonetse, usaba kwiga agomba kuba afite imyaka 16- 45, kandi akaba azi gukoresha ururimi rw’icyongereza ndetse nikinyarwanda.

Abifuza kwiyandikisha cyangwa kubona ibindi bisobanuro bashobora guhamagara kuri nimero za telefone na WhatsApp 0790384493 cyangwa 0793223052.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bashobora no gukurikira iki kigo kuri TikTok na Instagram ku mazina ya @isaacthetrainer

https://vt.tiktok.com/ZSx4nCJ4U

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *