​Urwobo rwakomeje kumumira: Semuhungu agumishijwe mu gihome nyuma y’urubanza rwaburanishijwe mu muhezo!

author
0 minutes, 53 seconds Read

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye icyemezo cyari cyarafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, gitegeka ko Semuhungu Eric akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mu cyemezo cyasomwe ku wa 26 Gicurasi 2026, urukiko rwagaragaje ko ubujurire bwa Semuhungu nta shingiro bufite, bityo n’ingwate yari yatanze yizeye gufungurwa irangirwa.​Iki cyemezo gishimangira urugendo rw’uyu mugabo rwatangiye ku wa 9 Mata 2026, ubwo yatabwaga muri yombi.

Nyuma y’aho, ku wa 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasanze hari amakenga n’ibimenyetso bihagije bituma agomba gukurikiranwa afunze, nko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.

Icyakora, icyaha cyo gukangisha gusenya ubuzima bw’undi cyo cyari cyabuze ibimenyetso bifatika byatuma agifungwa. Semuhungu ntiyabyemeye, ahubwo yahise ajuririra icyo cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.Ubwo bujurire bwasuzumwe ku wa 21 Gicurasi 2026 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Bitewe n’uko ibyavugwaga muri uru rubanza bishobora kubangamira imyitwarire mbonezabupfura no kuba uregwa byamugora kuburanira imbere ya bose, abacamanza bafashe icyemezo cyo kuruburanishiriza mu muhezo.

Nyuma yo gusuzuma impande zombi, urukiko rwaje kwemeza ko Semuhungu Eric aguma gufungwa mu gihe ategereje kuryozwa ibyaha aregwa.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *