Guhera tariki ya 25 kugeza 30 Gicurasi 2026 mu Rwanda hateraniye inama y’umuryango g7+ igamije gusangira ubumenyi no kongera imbaraga n’ubufatanye hagati yibihugu binyamuryango. Bakaba baje bahagarariwe na Helder da Costa.
G7+ ni itsinda ry’ibihugu byihurije hamwe bihuriye ku kuba byaragiye bihura n’intambara cyangwa ibibazo by’ubutegetsi. Ukaba warashinzwe mu mwaka wa 2010 I Dili ho muri Timor-Leste ari na ho ufite ikicaro.
Icyo iyu muryango ugamije ni ugusangira ubunararibonye hagamijwe kwimakaza amahoro, iteramberemu bukungu n’imibereho myiza no guteza imbere imiyoborere.
Ibyo bigakorwa cyane cyane bafatanya kuzamura ibihugu bikiri hasi. Ukaba uyobowe na Minisitiri w’Imari wa Siyera Lewone, Dogiteri Momodu Lamin Kargbo.
Iyi nama ikaba izahuza abagize ubunyamabanga bw’uyu muryango, aho bazahura n’inzego zitandukanye zo mu Rwanda. Yateguwe na Rwanda Cooperation.
Abayitabiriye bazaganirizwa ndetse banakure amasomo mu rugendo igihugu cy’u Rwanda cyakoze mu myaka 30 ya nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Ibyo byose rukaba rwarabifashijwemo no gushyira imbere imiyoborere myiza.
Uyu muryango wa g7+ ukaba ugizwe n’ibihugu 20 harimo n’ibyo muri Afurika nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi, Sudani y’Epfo, Togo, Ibirwa bya Komore, Liberia, n’ibindi.
