author

Ayamahirwe ntagucike :Blackbuck Coffee, iri gutanga amahirwe yo kwimenyereza umwuga(Internship)

Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guteza imbere iyigishwa ry’ubumenyingiro, ku babwiga bakenera kwimenyereza umwuga. Abize ubumenyingiro babura aho bakorera bimenyereza ibyo bize, aho bagorwa no gusabwa amafaranga, kubura aho bimenyerereza umwuga ndetse no kutizerwa n’abakoresha baho bagiye kwimeneyerereza uwo mwuga. BLACKBUCK COFFEE Ltd  ije ari igisubizo ku bashaka kwimenyereza  umwuga mu gusana no […]

Ibiciro bya peteroli byagabanyutseho 6%

Ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga byagabanutse ku kigero kiri hafi ya 6%, nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso byerekana ko ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bishobora kuganisha ku masezerano yo kugabanya amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi. Amakuru y’ubucuruzi agaragaza ko igiciro cya peteroli yo mu bwoko bwa Brent cyamanutseho hafi […]

DJ Toxxyk yakatiwe gufungwa umwaka n’amezi atandatu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje igihano cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu kuri DJ Toxxyk, amazina ye nyakuri akaba ari Shema Arnaud de Bosscher, nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’impanuka yahitanye ubuzima bw’umupolisi. Icyemezo cyasomwe ku wa 22 Gicurasi 2026, nyuma y’uko urukiko rumusanze afite uruhare mu byaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, guhunga nyuma yo […]

Abanyamakuru benshi mu Rwanda bafite amashuri menshi ariko bahembwa make

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bwagaragaje ko nubwo abanyamakuru benshi bafite amashuri makuru, imibereho yabo ikomeje kuba ikibazo gikomeye kubera imishahara mike n’akazi kadahoraho. Raporo ya 2026 Rwanda Media Sector Mapping yerekanye ko abarenga 78% by’abakora umwuga w’itangazamakuru bafite nibura impamyabumenyi ya kaminuza, mu gihe hafi kimwe cya kabiri cyabo bize amasomo […]

BNR yazamuye urwunguko rwayo rugera kuri 8,25%

Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 7,25% rugera kuri 8,25%, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ukomeje kwiyongera. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko imibare yagaragaje ko ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka birenze imbago zisanzwe zigenwa na BNR hagati ya 2% na 8%. Mu kwezi kwa Mata 2026, izamuka […]

Ingabo za AFC/M23 zagabye igitero cya drone muri Minembwe

Ingabo za AFC/M23 zagabye igitero gikomeye cya drone mu gace ka Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahavugwa ko cyahitanye abasirikare benshi bo ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije. Amakuru akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amashusho yafashwe nyuma y’icyo gitero, […]

Urujya n’uruza hagati ya Bukavu na Uvira rwongeye guhagarara

Urujya n’uruza hagati y’Imijyi ya Bukavu na Uvira rwongeye guhungabana kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, nyuma y’ifungwa ry’agace kamwe k’umuhanda munini wa RN5. Amakuru atangwa n’abatwara abagenzi bakorera muri ako gace avuga ko imodoka zahagaritswe kugera ahitwa Nganganiro muri Luvungi, ibintu byagize ingaruka ku ngendo zihuza ibi bice bibiri bikomeye byo […]