Kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, hagati ya saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo (9h15) na saa sita (12h00), haravugwa ibitero bikomeye byagabwe mu bice bituwe cyane bya Gakenke, muri Minembwe, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umutwe wa AFC/M23, rivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, bikaba byaranzwe no gukoresha intwaro ziremereye n’ikoranabuhanga rya gisirikare ririmo drones zitagira abaderevu.
Iryo tangazo rigira riti: “Ibi bikorwa byaranzwe no gukoresha indege zitagira abaderevu za kamikaze, drones za KT-6, n’imbunda ziremereye, byerekana ingamba nkana z’iterabwoba zibasira abaturage.”
AFC/M23 ikomeza ivuga ko kuva ku itariki ya 17 Mata 2026, ubwo hashyirwaga umukono ku itangazo rihuriweho hagati yayo n’ubutegetsi bwa Kinshasa i Montreux mu Busuwisi, umutekano wakomeje kuzamba aho gutera imbere.
Uyu mutwe ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukaza ibikorwa bya gisirikare, ugaragaza ko bishobora kuba bihabanye n’imbaraga ziri gushyirwa n’amahanga mu gushaka igisubizo cya politiki kirambye mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.
Ku rundi ruhande, nta cyo ubutegetsi bwa Kinshasa buratangaza ku mugaragaro ku birego bivugwa n’uyu mutwe. Icyakora, amakuru akomeje kuvugwa muri aka karere agaragaza ko imirwano ikomeje gukaza umurego, bigashyira abaturage mu kaga gakomeye.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko niba impande zombi zidakomeje ibiganiro no kubahiriza ibyo zumvikanyeho, amahoro arambye ashobora gukomeza gutinda kuboneka muri aka gace kamaze igihe kinini karanzwe n’intambara n’umutekano muke.

