author

Kimenyi Yves mu rukundo n’umugore uba muri Australia; bavuga ko bafitanye abana b’impanga

Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu wa Amavubi ndetse wanakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko ari mu rukundo n’umugore uzwi nka Nana uba muri Australia. Ibi byagarutsweho mu kiganiro banyujije kuri TikTok bari kumwe n’uwitwa GodFather, aho bombi bagiye bavuga ku mubano wabo ndetse n’ibimaze igihe bivugwa […]

Karasira Aimable Uzaramba yapfiriye kwa muganga mbere gato yo gufungurwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba, wari uzwi nka “Prof Nigga”, yapfuye mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2026, mbere y’amasaha make ngo afungurwe nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yagize ati ”Karasira yafashe imiti yari asanzwe anywa mu rwego rwo kuvura uburwayi […]

ISURA NYAKURI Y’UBUZIMA BW’IBINYOMA: Ukuri kwihishe inyuma ya “Soft Life” yo mu Mijyi

Mu myaka ya vuba, mu mijyi ikura cyane nka Kigali na Kampala, hagaragaye umuco mushya w’imibereho wigaruriye cyane urubyiruko: “Soft Life.” Ni ubuzima bugaragara nk’ubwiza, bwuzuyemo kwinezeza, ibirori bidashira, amafoto meza n’ubuzima bw’icyubahiro ku mbuga nkoranyambaga. Ariko se inyuma y’iyo shusho nziza, haba hari iki? Ubuzima bugaragara vs ubuzima nyakuri Ujya winjira mu tubari dukunzwe […]

Tehillah Worship Team yanditse amateka i Huye: Bakoze igitaramo cya mbere cy’amateka

Itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tehillah Worship Team, rikorera muri RASA UR Huye no muri EAR Butare (Saint Paul Cathedral), ryanditse amateka rikora igitaramo rikomeye ku nshuro ya mbere kuva ryashingwa mu 2008. Tehillah Worship Team yashinzwe ku wa 28 Gashyantare 2008, itangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda nshya yo gusenga mu […]

Ubushyamirane bukomeje kwiyongera muri RDC nyuma y’itwikwa ry’icyicaro cya PPRD i Kinshasa

Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imiryango ya sosiyete sivili igaragaza impungenge ku bikorwa by’urugomo bikomeje kugaragara muri politiki y’iki gihugu. Ibi bije nyuma y’aho inyubako ikoreramo icyicaro cy’ishyaka rya Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), rifitanye isano n’uwahoze ari perezida Joseph Kabila, itwikiwe […]

Ibitero by’indege bya Israel byahitanye abantu 10 mu majyepfo ya Liban

Ibitero bikomeje kugabwa na Israel mu majyepfo ya Liban byahitanye abantu nibura 10 ku munsi wo ku wa Gatandatu, nubwo hashize ibyumweru bibiri hatangajwe agahenge k’intambara. Ibiro by’amakuru bya Liban (NNA) byatangaje ko abantu batatu bishwe n’igitero cyagabwe mu gace ka Shoukine, mu karere ka Nabatieh. Hari kandi abandi babiri bishwe n’igitero cyagabwe ku modoka […]