Umugambi uhuza u Bubiligi n’u Burundi wo guhungabanya u Rwanda

1 minute, 16 seconds Read

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye aravuga ko hari umugambi bivugwa ko uhuza u Bubiligi n’u Burundi ugamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bivugwa ko impande zombi zimaze igihe ziganira kuri uwo mushinga.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko i Bruxelles ngo habaye ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Burundi buyobowe na Evariste Ndayishimiye, hagamijwe gushaka uburyo bwo gukorana mu bikorwa bya gisirikare.

Bivugwa ko u Burundi bwaba bwarasabye ubufasha burimo intwaro zigezweho n’ubwirinzi bwo mu kirere, mu rwego rwo gutegura neza uwo mugambi. Hari amakuru avuga ko zimwe mu ntwaro zatanzwe zirimo drone nyinshi n’imbunda ziremereye, nubwo nta gihamya ifatika iratangazwa ku mugaragaro.

Andi makuru akomeza avuga ko u Burundi bwateguye ingabo zigera ku bihumbi 50 zishobora kwifashishwa muri uwo mugambi, mu gihe hari n’ibindi bihugu bivugwa ko bishobora kuwugiramo uruhare birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo.

Ku ruhande rwa Congo, Perezida Félix Antoine Tshisekedi nawe avugwaho guteganya kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, imaze igihe igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, mu rwego rwo kuyifashisha mu bikorwa bya gisirikare.

Hari kandi amakuru avuga ko uhagarariye u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, ashobora kuba ari mu bikorwa byo kwegeranya bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi, kugira ngo bagire uruhare muri uwo mugambi.

Nubwo ayo makuru akomeje gukwirakwira, nta ruhande na rumwe mu birebwa n’ayo makuru rurayatangazaho ibisobanuro byeruye, bigatuma akomeje gufatwa nk’ibitaremezwa ku mugaragaro.

Umugambi uhuza u Bubiligi n’u Burundi wo guhungabanya u Rwanda

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *