Amerika igiye guha Iran ibihano bikakaye kurusha ibindi mu mateka

Umunyamabanga w’Ikigega muri Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibihano bishya biteganyijwe bishobora kuba bikaze kurusha ibindi byigeze gushyirwaho, ndetse ko ibisobanuro birambuye kuri iyi gahunda bizatangazwa ku wa Mbere. Bessent yavuze ko Washington ishaka gukoresha igitutu cy’ubukungu nk’uburyo bwo guhangana na Tehran, aho guhita yongera ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwo hejuru. Yasobanuye ko gukomeza […]

Umutingito ukomeye wibasiye Colombia, abarenga 100 barapfa

Abantu barenga 100 bamaze kwitaba Imana nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye uburengerazuba bwa Colombia ku wa 10 Kanama 2026, ugasiga inyubako zasenyutse ndetse ibikorwa remezo bikangirika. Uyu mutingito wavuzwe ko ari wo ukomeye cyane wibasiye Colombia muri iki kinyejana. Ibice bitandukanye by’igihugu byagize ingaruka, aho ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira gushakisha abantu bashobora kuba bakiri munsi y’ibisigazwa […]

Abarenga 1.000 bamaze guhitanwa n’ubushyuhe bukabije mu Bufaransa

U Bufaransa bukomeje guhangana n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije bumaze icyumweru bwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, aho abantu barenga 1.000 bamaze kwitaba Imana kubera ubushyuhe budasanzwe. Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima agaragaza ko impfu zabaye hagati ya tariki ya 24 Kamena n’ubu, mu gihe ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 40 mu turere twinshi tw’igihugu. Ni imwe mu mpeshyi zikomeye igihugu […]

AFC/M23 yamaganye raporo ya Human Rights Watch iyishinja ibyaha by’intambara

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ritemeranya na raporo iherutse gusohorwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), riyishinja kubogama no kutagaragaza ishusho nyayo y’ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 10 Kamena 2026, AFC/M23 yavuze ko iyo raporo yibanze cyane ku birego biyiregwa, ariko ikirengagiza […]

Inkindi Aisha yashyize umucyo ku by’urukundo yavuzwemo na M. Iréné watangaje ubukwe

Imyaka yari ibaye myinshi ku mbuga nkoranyambaga havugwa inkuru z’urukundo rwa Inkindi Aisha na Murindahabi Iréné wamamaye mu itangazamakuru nka M. Iréné, ariko uyu musore we yamaze gutangaza ubukwe n’undi mukobwa wo mu Bubiligi. Izi nkuru uretse kuba zarabaye nyinshi, zanakundaga gutizwa umurindi nuko ba nyirazo batigeze bazihakana ahubwo inshuro nyinshi iyo babaga bari mu […]

Kimenyi Yves mu rukundo n’umugore uba muri Australia; bavuga ko bafitanye abana b’impanga

Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu wa Amavubi ndetse wanakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko ari mu rukundo n’umugore uzwi nka Nana uba muri Australia. Ibi byagarutsweho mu kiganiro banyujije kuri TikTok bari kumwe n’uwitwa GodFather, aho bombi bagiye bavuga ku mubano wabo ndetse n’ibimaze igihe bivugwa […]

Umugambi uhuza u Bubiligi n’u Burundi wo guhungabanya u Rwanda

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye aravuga ko hari umugambi bivugwa ko uhuza u Bubiligi n’u Burundi ugamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bivugwa ko impande zombi zimaze igihe ziganira kuri uwo mushinga. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko i Bruxelles ngo habaye ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Burundi buyobowe na Evariste Ndayishimiye, hagamijwe gushaka uburyo bwo gukorana […]

DJ Neptune agiye kugaruka i Kigali mu gitaramo yise ‘Soundz of Neptune’

DJ Neptune yateguje igitaramo gikomeye azakorera i Kigali, agaragaza ko kizaba gitandukanye n’ibyo aheruka kuhakorera, hashingiwe ku byo yatangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Iki gitaramo cyiswe “Soundz of Neptune” giteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2026, kikazabera muri Atelier du Vin i Kigali. Abategura iki gikorwa bavuga ko kiri mu murongo w’ibitaramo uyu […]