Hari umwuka mubi wabaye mu gace ka Rwampara hafi y’Umujyi wa Bunia mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abaturage barakariye cyane nyuma yo kutemererwa gutwara umurambo w’umwe mu bo mu muryango wabo witabye Imana azize Ebola.
Amakuru avuga ko abo baturage bashatse kujyana uwo murambo ngo bawushyingure mu buryo busanzwe, ariko inzego z’ubuzima zibabuza kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola. Ibi byakuruye uburakari bukomeye, bamwe batangira kwangiza ibikorwa byo ku bitaro bya Rwampara ndetse batwika amahema yakoreshwaga mu kwakira no gushyira abarwayi mu kato.
Mu rwego rwo gukumira imvururu, polisi yarashe amasasu mu kirere kugira ngo itatanye abaturage bari bamaze gukaza imyigaragambyo. Abashinzwe ubuzima bavuga ko imibiri y’abazize Ebola ishobora gukomeza gukwirakwiza ubwandu igihe idashyinguwe hakurikijwe amabwiriza yihariye yo kwirinda.
Nyuma y’ibi bibazo, abaganga bakorera muri ibyo bitaro bahise barindirwa umutekano n’ingabo, mu gihe polisi yakomeje ibikorwa byo gusubiza ibintu mu buryo. Umwe mu bakozi b’ivuriro yakomeretse nyuma yo guterwa amabuye n’abigaragambyaga.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera yari umuntu wari uzwi cyane muri ako gace, ndetse ngo yakiniye amakipe atandukanye y’umupira w’amaguru. Gusa bamwe mu bagize umuryango we bakomeje gushidikanya ku cyateye urupfu rwe, bavuga ko yaba yarazize typhoide aho kuba Ebola.
Mu Burasirazuba bwa RDC, icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge, aho kimaze guhitana abantu benshi mu gihe abandi benshi bakekwaho kuba baranduye.

