Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gishobora kuba cyaratangiriye ku nyamaswa, aho kuba cyarakomotse ku bwandu bwari busanzwe bukwirakwira mu bantu. Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Medicine ku wa 10 Kanama 2026, bukaba bwarakozwe n’abahanga bo muri RDC, Uganda, u Bubiligi […]
Abantu barenga 100 bamaze kwitaba Imana nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye uburengerazuba bwa Colombia ku wa 10 Kanama 2026, ugasiga inyubako zasenyutse ndetse ibikorwa remezo bikangirika. Uyu mutingito wavuzwe ko ari wo ukomeye cyane wibasiye Colombia muri iki kinyejana. Ibice bitandukanye by’igihugu byagize ingaruka, aho ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira gushakisha abantu bashobora kuba bakiri munsi y’ibisigazwa […]
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zongeye kwinjira mu nzira y’ibiganiro nyuma y’igihe gito cyaranzwe n’ubushyamirane bwa gisirikare hagati y’impande zombi. Iyi ntambwe ije nyuma y’ubwumvikane bwo guhagarika imirwano mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bimaze igihe bireba umutekano n’ubwisanzure bw’ubwikorezi mu Muhora wa Hormuz. Amakuru aturuka ku bayobozi ba Amerika […]
U Bufaransa bukomeje guhangana n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije bumaze icyumweru bwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, aho abantu barenga 1.000 bamaze kwitaba Imana kubera ubushyuhe budasanzwe. Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima agaragaza ko impfu zabaye hagati ya tariki ya 24 Kamena n’ubu, mu gihe ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 40 mu turere twinshi tw’igihugu. Ni imwe mu mpeshyi zikomeye igihugu […]
Aya makuru avuga ko izi ngabo zari zegereye Centre ya Minembwe ku ntera ntoya cyane mbere y’uko zongera guhangana n’abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23. Biravugwa ko nyuma y’ukunganirwa n’ingabo zaturutse mu gace ka Goma, Twirwaneho na AFC/M23 bagabye ibitero byatumye abasirikare ba Leta n’abo bafatanyije ku rugamba basubira inyuma. Imirwano yabereye mu duce dutandukanye two […]
Abanyeshuri umunani bakomoka muri Sudani y’Epfo bari basanzwe biga muri INES Ruhengeri birukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe ribahuza n’ibikorwa bihungabanya umutekano. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko aba banyeshuri bakekwagaho ibikorwa birimo gukorera urugomo abatwara moto, gutera ubwoba abaturage ndetse no gutwara intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma […]
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri South Sudan, zifatanyije n’abapolisi b’u Rwanda ndetse n’umuryango ushinzwe ibikorwa by’ubuzima, batangije igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage bo mu gace ka Gudele mu murwa mukuru Juba. Abaturage barenga 200 bamaze guhabwa serivisi zitandukanye zirimo kwisuzumisha indwara rusange, ubuvuzi bw’amenyo, kwita ku […]
Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 7,25% rugera kuri 8,25%, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ukomeje kwiyongera. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko imibare yagaragaje ko ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka birenze imbago zisanzwe zigenwa na BNR hagati ya 2% na 8%. Mu kwezi kwa Mata 2026, izamuka […]
Mu myaka ya vuba, mu mijyi ikura cyane nka Kigali na Kampala, hagaragaye umuco mushya w’imibereho wigaruriye cyane urubyiruko: “Soft Life.” Ni ubuzima bugaragara nk’ubwiza, bwuzuyemo kwinezeza, ibirori bidashira, amafoto meza n’ubuzima bw’icyubahiro ku mbuga nkoranyambaga. Ariko se inyuma y’iyo shusho nziza, haba hari iki? Ubuzima bugaragara vs ubuzima nyakuri Ujya winjira mu tubari dukunzwe […]
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2026 ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru Liam Rosenior nyuma y’uruhererekane rw’imikino mibi yagaragayemo gutsindwa inshuro eshanu zikurikiranye muri Premier League. Rosenior w’imyaka 41 y’amavuko yagiye kuri izinshingano muri Mutarama asimbuye Enzo Maresca, asinya amasezerano y’imyaka 6 yagombaga kugeza mu mwaka wa 2032, […]
