Chelsea yirukanye Liam Rosenior nyuma yo gutsindwa inshuro eshanu zikurikirana muri premier league

1 minute, 47 seconds Read

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2026 ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru Liam Rosenior nyuma y’uruhererekane rw’imikino mibi yagaragayemo gutsindwa inshuro eshanu zikurikiranye muri Premier League.

Rosenior w’imyaka 41 y’amavuko yagiye kuri izinshingano muri Mutarama asimbuye Enzo Maresca, asinya amasezerano y’imyaka 6 yagombaga kugeza mu mwaka wa 2032, icyakora amaze amezi atarenze ane gusa, yamaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Ubuyobozi bwa Chelsea bwatangaje ko iki cyemezo kitafashwe mu buryo bworoshye, ariko ko umusaruro n’imikinire by’ikipe byagabanutse cyane ugereranyije n’ibyari byitezwe.

Umutoza wungirije Calum McFarlane ni we wagizwe umutoza w’agateganyo kugeza shampiyona irangiye, mu gihe iyi kipe izakomeza gushaka umutoza mushya uhoraho.

Gutsindwa kwa Chelsea na Brighton & Hove Albion byujuje imikino itanu ikurikiranye batinjije igitego na kimwe, ibintu byaherukaga kubaho mu 1912.

Mu mikino ya mbere, Rosenior yari yatangiye neza atsinda imikino ine ya mbere, ariko nyuma yaho ibintu byahindutse nabi cyane, aho mu mikino icyenda yakurikiyeho yabonye intsinzi imwe gusa.

Iyi mikorere mibi yatumye Chelsea igera ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona, iri inyuma ho amanota arindwi ngo igere mu myanya itanu ya mbere itanga amahirwe yo gukina UEFA Champions League umwaka utaha.

Mu marushanwa mpuzamahanga, Chelsea yasezerewe na Paris Saint-Germain ku giteranyo cy’ibitego 8-2 muri 1/8 cya Champions League, ndetse inatsindwa na Arsenal FC muri 1/2 cya EFL Cup.

Ubuyobozi bwa Chelsea bwafashe iki cyemezo mu rwego rwo kugerageza gukiza umwaka w’imikino, cyane ko bagifite umukino wa 1/2 cy’irangiza mu FA Cup bazahuramo na Leeds United.

Abasesenguzi bagaragaza ko icyemezo cyo kwirukana Rosenior cyari cyitezwe, bitewe n’uko ikipe yari imaze igihe iri mu bibazo by’imikinire n’imitwarire y’abakinnyi.

Hari kandi kunengwa ubuyobozi bwa Chelsea BlueCo ku byemezo bifatwa, aho gutanga amasezerano maremare ku batoza ariko ntibabahabwe igihe gihagije cyo kubaka ikipe.

Nubwo Rosenior atakiri umutoza, ibibazo by’ingenzi bya Chelsea biracyahari, kandi bizasaba impinduka zikomeye kugira ngo ikipe isubire ku rwego rwo hejuru.

Kwirukanwa kwa Rosenior ni ikimenyetso cy’igitutu gikomeye kiri muri Chelsea, aho gutsindwa bikurikirana bidahabwa umwanya. Iyi kipe ifite akazi gakomeye imbere kayo ko kugarura icyizere no kurwanira amahirwe yo gusubira mu marushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *