APR Cycling Club yatangiye gahunda yo gushaka Abana bafite impano yo gusiganwa ku magare

author
0 minutes, 41 seconds Read

Ikipe ya APR Cycling Club y’abasiganwa ku magare yatangiye gushaka abakinnyi b’abahungu bakiri bato bafite impano yo gusiganwa ku magare, bari hagati y’imyaka 14 na 16.

Ni gahunda yatangiriye i Musanze kuri uyu wa Kabiri, aho izakorwa kugeza ku wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, Izajya inyura mubice bitandukanye by’igihugu buri munsi kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Abakinnyi bavutse hagati ya 2010 na 2012, bazitabira iyi gahunda, ntibakeneye kwitwaza amagare cyangwa ibyangombwa by’uko basanzwe bakina, ahubwo bazajya bitwaza ikarita y’ishuri cyangwa icyemezo cy’amavuko, umwana aherekezwe n’umubyeyi cyangwa umurera.

Uko gahunda iteye:

Tariki 14 Mata– Musanze (Avenue de Mikano)

Tariki 15 Mata– Rubavu (Stade Umuganda)

Tariki 16 Mata – Huye (Stade Huye)

Tariki ya 17 Mata– Rwamagana (St. Thérèse Clinic Premises)

Tarki ya 18 Mata – Bugesera (Youth Center)

Tariki ya 19 Mata– Kigali (Parking ya Stade Amahoro)

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *