Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyamaze gutsinda intambara cyari gihanganyemo na Iran, avuga ko yangijwe bikomeye ku buryo kuyisubiza ku murongo byasaba imyaka igera kuri 20.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Newsmax, aho yavuze ko ibikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi za Iran, hamwe n’inzego z’ubutegetsi, byasenywe ku rwego rukomeye.
Trump yagize ati: “Twabashenye mu bintu byose, kandi n’iyo twahagarika intambara ubu, byabatwara imyaka 20 kugira ngo biyubake, niba byanashoboka.” Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakomeza gukurikirana neza ko Iran itazigera igira intwaro za kirimbuzi.
Nubwo Perezida Trump atangaza ibi, hari abandi bayobozi bakuru muri Amerika bagaragaza impungenge ku rwego Iran igifiteho ubushobozi bwa gisirikare. Amakuru yatangajwe na CBS News agaragaza ko bamwe mu bategetsi batatu ba Amerika bemeza ko Iran igifite igice kinini cy’ibikoresho bya gisirikare bikora.
Abo bategetsi bavuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibisasu bya misile bya Iran n’ibikoresho byo kubirasa byari bikiri gukora ubwo amasezerano yo guhagarika imirwano yatangiraga gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za Mata.
Ku ruhande rwayo, Iran ivuga ko itaracika intege, ishimangira ko igifite ubushobozi bwo kwirwanaho no kurinda ubusugire bwayo. Abayobozi bayo batangaza ko bazakomeza gukoresha uburyo bwose bushoboka mu guhangana n’icyo bita ibitero byibasira igihugu cyabo.
Iyi mvururu y’amagambo hagati y’impande zombi igaragaza ko nubwo hashobora kuba hari agahenge mu mirwano, impaka ku byagezweho n’ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran zigikomeje.

