Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira.
Aya makuru yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo yasizwe n’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT), ari na rwo rwari rumufunze kuva yatangira gukurikiranwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yategetse ko hakorwa iperereza rigamije kumenya amakuru y’ukuri ku cyateye urupfu rwa Kabuga. Muri urwo rwego, yashyizeho umucamanza Alphons Orie kugira ngo ayobore iryo perereza.
Kabuga wahoze ari umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Yakurikiranyweho ibyaha birimo Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside. Yashinjwaga kandi ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abantu, byose bifitanye isano n’ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabuga yari amaze igihe afungiye i La Haye aho IRMCT yakomeje gukurikirana dosiye ye ndetse n’ubuzima bwe mbere y’uko hatangazwa urupfu rwe.

