Urujya n’uruza hagati y’Imijyi ya Bukavu na Uvira rwongeye guhungabana kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, nyuma y’ifungwa ry’agace kamwe k’umuhanda munini wa RN5.
Amakuru atangwa n’abatwara abagenzi bakorera muri ako gace avuga ko imodoka zahagaritswe kugera ahitwa Nganganiro muri Luvungi, ibintu byagize ingaruka ku ngendo zihuza ibi bice bibiri bikomeye byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Biravugwa ko abasirikare ba FARDC babujije imodoka zituruka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 gukomeza urugendo zerekeza mu gace kayobowe na Leta.
Abashoferi bamwe bavuga ko bategetswe gusubira inyuma berekeza i Kamanyola, mu gihe abagenzi baturukaga Uvira bajya Bukavu nabo basabwe kudakomeza urugendo.
Nubwo uru rujya n’uruza rwahagaze, abaturage bo mu kibaya cya Ruzizi bavuga ko umutekano n’ituze bikomeje kugaragara muri ako gace.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 uvanye abarwanyi bawo mu bice bya Sange, Katogota na Luberizi, biherereye mu kibaya cya Ruzizi, ibintu byakomeje gukurikirwa hafi n’abaturage n’inzego zitandukanye.

