Ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026 ,Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (RASA UR-Huye), wagize ibihe bidasanzwe byabereye muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye.
Ibi birori byari bifite umwihariko wo kwakira abashumba babiri bakomeye, ari bo Nyiricyubahiro Rt. Rev. Christophe Nshimyimana wa Diocese ya Butare na Nyiricyubahiro Rt. Rev. Vincent Habimfura wa Diocese ya Nyaruguru, hari mu muhango wo kwakira abanyeshuri bashya no Gukomeza bamwe mu banyeshuri basanzwe bakorera umurimo w’imana muri RASA UR Huye ndetse bahafatiye n’Igaburo ryera.
Muri iri teraniro hakiriwe abanyeshuri 3 ,hakomejwe abanyeshuri 21 mu gihe 5 bari babatijwe kuri 16 gicurasi 2026 ndetse hatangiwe n’Igaburo ryera rihabwa buri muntu wese wakomejwe muriAngilikani.
Iri teraniro kandi ryari riyobowe na Sub-dean wa EAR Butare mu intego igira iti: “Saved to illuminate the world” (Bakijijwe kugira ngo bamurikire isi).
Imbaga iganira n’umwe mubakomejwe witwa Emmanuel Mfitumukiza yasobanuye ko gukomezwa kuriwe ari ugukomeza amategeko y’Imana ndetse no kugendera munzira Umwami ashaka.
Ati “Nandi mahirwe ngiriwe yo kugenda nkakora umurimo w’Imana nkagenda nkabwieiza ubutumwa bwiza kuko ubu mbaye intumwa ndatse mpindutse mushya muri Yesu, mbwira abandi amaraso Yesu yaducunguje k’umusaraba bizere bazabone ubugingo buhoraho”.
President wa RASA wungirije ushinzwe ivugabutumwa no gukuza abakristo Niyonkuru Faith yavuzeko iyo ubatijwe cyangwa ukomejwe biba ari ikimenyetso cy’inyuma ariko gihamya ibyabaye imbere muri wowe.
Ati ‘‘Iyo ubatijwe cyangwa ukomejwe n’ikimenyetso cyinyuma ariko gihamya ibyabaye imbere muri wowe, kuba bakiriye Yesu kristo nk’umwami n’umukiza wabo bagende bavuge iyo nkuru nziza ndetse bere imbuto banakomeza abandi”.
Muri iri teraniro hari harimo amakorari ahimbaza Imana binyuze mu ndirimbo asanzwe akorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri RASA UR Huye, ndetse kandi hari hari Abanyeshuri bagize umuryango mushya wa RASA CUR iri kwitegura gufungurwa ku mugaragaro muri Kaminuza ya Catholic University Of Rwanda.
Nyiricyubahiro Rt. Rev. Vincent Habimfura wa Diocese ya Nyaruguru yasabye abanyeshuri muri rusange ko baba umunyu n’umucyo w’Isi kuko byubahisha Imana kandi ko birinda umuntu gukorwa n’isoni ndetse ko bitegura kuba umuyobozi mwiza w’ahazaza.
Nyiricyubahiro Rt. Rev. Christophe Nshimyimana wa Diocese ya Butare yasabye abanyeshuri bose bab’Angilikani kugira aho babarizwa igihe cyose bari mu biruhuko haba ku makanisa yabo, amaparuwasi y’iwabo bakomeza kwera imbuto.
Binyuze mu kwakira abanyeshuri bashya binjiye muri kaminuza, bahawe umukoro wo kwerekana ko umukristo ukijijwe adakwiye kuba nyamwigendaho, ahubwo akwiye kuba itara rimurika mu bandi, akabafasha kumenya icyerekezo kizima mu buzima bushya bwa kaminuza akenshi buba bwuzuyemo ibishuko.
Igaburo Ryera ryatanzwe ryabaye iryambere mu mateka y’uyu muryango wa RASA kuko ni iryambere ribereye imbere mu kaminuza, rinashimangira ubumwe abanyeshuri bafitanye na Kristo, bukaba isoko y’umucyo bitezweho kumurika mu bandi.









