Ishimwe Vestine yaciwe Ihazabu ingana na 200,000frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaciye Ishimwe Vestine ihazabu ya 200,000 Frw nyuma yo gusubika urubanza Idrissa Ouedraogo yamurezemo, kubera ko inyandiko y’ivuka ry’umwana wagombaga gukorerwa isuzuma rya ADN itashyizwe muri sisitemu y’urukiko. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwasubikaga iburanisha kugira ngo habanze hatangwe inyandiko y’ivuka ry’uwo mwana. Umucamanza yavuze ko […]

Ubutabera bwaratsinzwe: Uko Isaac Wright Jr. yivumburiye ubwenge akirenganura.

Inkuru ya Isaac Wright Jr. ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko kwihangana, ubwenge, no gushaka ubutabera bishobora guhindura ubuzima, ndetse n’igihe umuntu afunzwe arengana.​ Igifungo cy’akarengane​ mu mwaka wa 1991, Isaac Wright Jr. yari umuproducer w’umuziki utuye muri New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubuzima bwe bwahindutse akaga ubwo yafatwaga agashinjwa kuba […]

Semuhungu afunze azira Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato n’ibindi

RIB yemeje ko dosiye ya Semuhungu Eric uherutse gutabwa muri yombi, yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry niwe waduhamirije amakuru ko dosiye ya Semuhungu yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha. Amakuru atugeraho ku Imbaga […]

RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana no kurema umutwe w’ibyihebe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitanu bikomeye birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha. Aba bakekwa bari hagati y’imyaka 27 na 31 y’amavuko, bakaba bakekwaho gukorera ibi byaha mu […]

Ni iki abagororwa bahawe imbabazi na H.E Paul Kagame basabwa gukora?

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje amateka atandukanye arimo n’Iteka rya Minisitiri ryemerera abantu 1,874 bari barakatiwe n’inkiko gufungurwa by’agateganyo. Ibi bikubiye mu Iteka rya Minisitiri Nº 001/MOJ/AG/26 ryo ku wa 4 Werurwe 2026 rigena uburyo ifungurwa ry’agateganyo rishyirwa mu bikorwa ndetse […]