Kivumbi King na Nel Ngaho bataramiye muri Tcheque

1 minute, 5 seconds Read

Ku wa 15 Kanama 2026 mu ijoro, Nel Ngabo ari kumwe na Kivumbi King ndetse n’Umunya-Nigeria C Kay, bataramiye mu iserukiramuco rya ‘AfrOstrava 2026’ ryari rimaze iminsi ribera muri Repubulika ya Tchèque kuva ku wa 14 Kanama 2026.

Nel Ngabo muri iki gitaramo yatanze ibyishimo ku bakunzi be mu ndirimbo zirimo ‘Muzadukumbura’, ‘Nywe’ na ‘Zoli’, n’izindi nyinshi yaririmbye, mbere y’uko Kivumbi na we ajya ku rubyiniro akaririmba indirimbo zirimo ‘Wait’, ‘Mama’, ‘Keza’, ‘Ituze’, ‘Yarampaye’ n’izindi zinyuranye.

Kivumbi King mbere yuko ava Ku rubyiniro yongeye guhamagara Nel Ngabo, baririmbana indirimbo ‘Slim Daddy’ bahuriyemo na DJ Toxxyk.Nyuma yo kuva ku rubyiniro, aba bahanzi babanje guhura na CKay, bagirana ikiganiro kigufi na we, mbere y’uko ajya ku rubyiniro.

Iki ni gitaramo aba bahanzi bakoze nyuma yo kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Tchèque. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Abanyarwanda basanzwe batuye muri iki gihugu.

Nyuma y’iki gitaramo, aba bahanzi bagomba guhita bataha i Kigali. Mbere yaho bazabanza gutembera mu Burayi, nk’uko Nel Ngabo yabyemereye IGIHE mbere yo guhaguruka mu Rwanda.‘AfrOstrava’ ni iserukiramuco risanzwe rihuriza hamwe abakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Repubulika ya Tchèque no mu bindi bihugu by’u Burayi.Uretse ibitaramo by’umuziki, iri serukiramuco rigizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kumurika umuco nyafurika, imbyino, ibiribwa gakondo n’ibindi.

Amafoto

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *