Hashize imyaka ine Yvan yitabye Imana, Yvan Buravan agiye kwibukwa mu gitaramo cyo gusigasira ibigwi bye ari nako bakomeza ubukangurambaga ‘Turikumwe Campain’ bwo kurwanya kanseri.
Iki igitaramo cyateguwe n’umuryango YB Foundation. Kikaba kizabera muri “Atelier du Vin” ku wa 17 Kanama 2026.
Muri iki gitaramo hategerejwemo abarimo Uncle Austin, Ish Kevin , Impakanizi, DJ June na Selekta Faba.
Yvan Buravan yapfuye ku wa 17 Kanama 2022, azize indwara ya kanseri. Kuva ubwo hahise hatangira umuryango YB Foundation wamwitiriwe. Washinzwe mu rwego rwo gukomeza umurage w’uyu muhanzi.
Mubashinze uyu muryango biyemeje ko umunsi uyu muhanzi yapfiriyeho utagomba kuba umunsi wo kwibuka urupfu rwe gusa, ahubwo ukaba umunsi wo kwibuka ubuzima bwe, umuziki we, indangagaciro ze ndetse no gukomeza ibikorwa byiza yifuza ko byasigara nyuma ye.
Umunsi wo kwibuka Yvan Buravan unafatwa nk’umunsi udasanzwe wo gukusanya inkunga yo gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara ya kanseri yamuhitanye



