Ebola Yongeye Kwiyongera muri RDC, Abanduye Bemejwe Bageze kuri 282

author
0 minutes, 53 seconds Read

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko umubare w’abamaze kwemezwa ko banduye icyorezo cya Ebola wageze kuri 282, nyuma y’uko hagaragaye abantu 19 bashya basanzwemo iki cyorezo mu bipimo biherutse gukorwa.

Imibare yatangajwe n’inzego za leta igaragaza ko Intara ya Ituri ari yo yibasiwe cyane n’iki cyorezo, aho habarurwa abantu 264 bamaze kwemezwa ko banduye. Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hamaze kuboneka abantu 15 banduye, mu gihe muri Kivu y’Amajyepfo hamaze kuboneka abantu batatu.

Abayobozi kandi batangaje ko mu banduye bamaze kwemezwa harimo abantu 42 bamaze guhitanwa na Ebola.

Iki cyorezo cyateje impungenge mu karere kose, cyane cyane kubera ko gikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC. Inzego z’ubuzima zikomeje gushimangira ibikorwa byo gukurikirana abanduye no gukumira ko cyakomeza gukwirakwira mu baturage.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryakomeje gusaba abaturage gukorana n’abashinzwe ubuzima, kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso bya Ebola no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kugira ngo iki cyorezo gishobore gukumirwa vuba.

Ebola Yongeye Kwiyongera muri RDC, Abanduye Bemejwe Bageze kuri 282.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *