King James yamaze kwemeza umunsi wa 2 w’igitaramo nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be

1 minute, 28 seconds Read

Umuhanzi King James n’itsinda bari gufatanya gutegura igitaramo cye cyiswe “20 Years of King James”, batangaje ko hiyongereyeho umunsi wa kabiri w’iki gitaramo nyuma y’uko amatike y’umunsi wa mbere ashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Ibi byatangajwe na King James afatanyije na Bruce Intore uhagarariye Intore Entertainment, sosiyete iri gufasha uyu muhanzi mu gutegura iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Bruce Intore yavuze ko icyemezo cyo kongeraho undi munsi cyafashwe nyuma yo kubona abafana benshi bakomeje gushaka amatike ariko bayabuze.

Yagize ati: “Nyuma yo gushyira hanze amatike y’umunsi wa mbere, yaraguzwe arashira. Twabonye abafana benshi bifuza kwitabira ariko bayabuze, bamwe basaba ko igitaramo cyakwimurirwa muri Stade Amahoro. Ariko igihe cyo kubitegura cyari gito cyane, bituma dufata icyemezo cyo gushyiraho umunsi wa kabiri. Amatike yawo azatangira kugurishwa tariki ya 1 Kamena 2026.”

Ku ruhande rwa King James, yavuze ko kongeraho umunsi wa kabiri ari ibintu bidasanzwe mu Rwanda, ariko ko byakozwe hagamijwe guha amahirwe abafana bose bifuza kwitabira.

Ati: “Mu Rwanda ntabwo bimenyerewe ko umuhanzi ategura igitaramo kikagira iminsi ibiri, ariko bitewe n’uko amatike yaguzwe vuba cyane ndetse abafana bagakomeza kubidusaba, twabonye ko ari ngombwa kongeraho undi munsi kugira ngo n’abatarabonye amatike babashe kuyabona.”

Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 1 Kanama 2026, mu gihe icy’umunsi wa kabiri kizaba ku wa 2 Kanama 2026.

King James yabajijwe niba hashobora kongerwaho n’umunsi wa gatatu igihe amatike yakongera gushira, avuga ko kugeza ubu nta gahunda ihari, ariko ko bishoboka ko byatekerezwaho nyuma bitewe n’uko ibintu byagenda.

Uyu muhanzi yanahishuye ko ari gutegura album nshya iri mu njyana ya Jazz, anateguza ko azayikorera igitaramo cyo kuyimurika, nubwo ataratangaza igihe izasohokera.

Source y’inkuru ni video iri ku muyoboro wa youtube wa IGIHE

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *