Perezida Kagame Paul yitabiriye Inama ku Iterambere ry’Ahazaza ha Afurika izwi nka Africa Forward Summit, iri kubera i Nairobi muri Kenya. Iyo nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Mbere, ikaba ihuriyemo abayobozi bakuru b’ibihugu bya Afurika, abashoramari n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Innovation and Growth”, bisobanuye guhanga udushya no guteza imbere ubukungu. Igaruka cyane ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’iterambere rirambye.
Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 30, baganira ku bibazo birebana n’amahoro n’umutekano, uburyo Afurika yabona imari mpuzamahanga ndetse no guteza imbere udushya twihutisha iterambere ry’ubukungu.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko u Rwanda rwitabiriye iyi nama kubera inyungu ruyifitemo.
Yagize ati:
“U Rwanda ruzitabira iyi nama kuko dufitemo inyungu. Dufitanye umubano mwiza na Kenya ndetse n’u Bufaransa. Perezida wa Repubulika azayitabira, kandi nk’Igihugu gishyira imbere guhanga udushya, ubucuruzi n’ishoramari, tuzaganira ku buryo Afurika yakomeza gutera imbere hashingiwe ku nyungu z’impande zombi.”
Iyi nama ihuza Afurika n’u Bufaransa si nshya kuko yatangiye bwa mbere mu 1973, ikaba yarabaye urubuga rwo gukomeza gushimangira umubano w’impande zombi mu bukungu no mu rwego rwa dipolomasi.
Mbere y’itangira ry’iyi nama, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakoze imyitozo ngororamubiri mu mihanda ya Nairobi ari kumwe n’itsinda rito ry’abamuherekeje.
Mu bari kumwe harimo n’icyamamare mu gusiganwa ku maguru Eliud Kipchoge, wamamaye ku Isi nyuma yo kuba umwe mu bantu babashije kwiruka marathon y’ibilometero 42,2 mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri.
Kipchoge yabigezeho mu 2019 mu isiganwa rya Ineos Challenge ryabereye i Vienne muri Austria, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40, nubwo iryo siganwa ritabarwa mu marushanwa yemewe ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama iritezweho gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati ya Afurika n’abafatanyabikorwa bayo mu guteza imbere ubukungu, ikoranabuhanga n’amahirwe y’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

