Imyitwarire mibi iracyari imbogamizi ku mukinnyi w’Umunyarwanda Byiringiro Lague, nyuma yo gutangaza ko atazongera gukina muri shampiyona y’u Rwanda kubera ko atayibona ku rwego yifuza gukinaho
Mu kiganiro Sunday Choice Live gica ku Isibo TV cyo kuri iki Cyumweru, BYIRINGIRO Lague yavuze ko yahagaritswe na Police FC arengana, kuko ngo yari yaramenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ko arwaye ndetse anatanga raporo ya muganga.
Yagize ati “Bampagaritse igihe kitazwi, bampaye ibaruwa bambwira ko ntitabira imyitozo kandi ndwaye. Nari natanze raporo kuri ba muganga bacu n’abayobozi nari nababwiye ko ndwaye. Nari naragiye no kwa muganga kwivuza mbereka uko ibintu bimeze ubwo sinzi icyabibateye kugira ngo bampagarike.”
Uyu mukinnyi w’ikipe yigihugu y’Urwanda Amavubi kandi yemeye ko amaze gufungwa inshuro eshatu azira gutwara imodoka yasinze. Yavuze ko muri uyu mwaka wonyine yafunzwe kabiri, ndetse ko n’igihe yari avuye muri Sweden aho yakinaga aje mu biruhuko nabwo yigeze gufungwa kubera icyo cyaha cyo gutwara imodoka yasinze.
Yagize ati “Polisi yo mu muhanda baramputaje, bamaze kumfunga gatatu kubera gutwara nasinze. Muri uyu mwaka ni kabiri, nkiba muri Sweden nigeze kuza mu kiruhuko nabwo baramfunga. Gutwara imodoka wanyoye ni amakosa ariko nyine hari ukuntu rimwe na rimwe uba uvuga ngo reka ngende. Ejo bundi namazemo iminsi itandatu. Nari mfungiye ku Ruyenzi ni naho bamfatiye ntashye”.
BYIRINGIRO Lague yavuze ko atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino, anashimangira ko nta kipe yo mu Rwanda azongera gukinira mu mwaka utaha. Yavuze ko impamvu ari uko shampiyona y’u Rwanda atayibona ku rwego rwamufasha kugera ku ntego ze
Yagize ati “Uyu mwaka w’imikino uzarangira ntongeye gukina. Icyo gitekerezo nta kintu nkiziho. Ntabwo nakinira Rayon Sports. Nta kipe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira mu mwaka utaha w’imikino. Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho. Bitewe n’ahantu nshaka kugera ntabwo shampiyona yo mu Rwanda iri ku rwego rwanjye ku giti cyanjye”

