inseko nziza, mukanwa heza ntago babivukana ahubwo barabirema, dore uburyo bwo kwita ku mwana akazakura afite mu kanwa heza

author
6 minutes, 9 seconds Read

Inseko nziza ntabwo iza umuntu akuze. Itangirira ku myitwarire n’uburere umwana ahabwa kuva akiri muto, ndetse mbere y’uko iryinyo rye rya mbere rimera mu kanwa.

Ubuzima bwo mu kanwa ni igice cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu, kandi ibibazo by’amenyo ni bimwe mu bibazo by’ubuzima bikunze kugaragara ku isi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko hafi abantu miliyari 3.7 ku isi bafite ibibazo by’amenyo kandi gucukuka kw’amenyo ni kimwe mu bibazo bikunze kugaragara cyane, kandi bishobora kwirindwa.

Mu Rwanda, nk’uko bimeze ahandi hose, kurinda abana ibibazo by’amenyo ntibigomba gutangira ku munsi umwana yababaye cyangwa yaraye adasinziriye. Bigomba gutangira kare ababyeyi n’abarezi bahabwa ubumenyi bwo kwirinda, n’imyitwarire myiza irinda umwana kuva mu ntangiriro z’ubuzima bwe agakura yigirira ikizere cyo kuvuga no guseka mu bandi.

KWITA KU ISUKU YO MU KANWA MBERE Y’UKO IRYINYO RYA MBERE RIMERA

Abenshi bumva ko gukora isuku mu kanwa ari ukoza amenyo gusa. Nyamara ku mwana, bitangira mbere y’uko iryinyo rya mbere risohoka ndetse n’igihe umugore atwite. Umubyeyi agomba kujya gusuzumisha inda inshuro zose zagenwe ngo ubuzima bw’umwana burusheho kubungabungwa, kurya indyo yuzuye, no kuganira n’umuganga cyangwa umuforomo kuri buri muti cyangwa inyunganiramirire yafata. Imiti ntigomba gutangizwa, guhagarikwa cyangwa guhindurwa nta nama y’umuganga.

Ibi birakomeye kuko imiti imwe n’imwe ishobora guhindura ibara ry’amenyo y’umwana burundu iyo yafashwe igihe kitari cyo mu gihe umugore atwite. Ni yo mpamvu abagore batwite bagomba buri gihe kubwira ababavura ko batwite mbere yo gufata umuti uwo ari wo wose. Ibi ntibisobanura ko umubyeyi agomba guhagarika ubwe umuti yari amaze guhabwa — inzira yizewe ni ukujya inama n’umuganga cyangwa umujyanama w’ubuzima, ushobora kwita ku buzima bw’umubyeyi n’iterambere ry’umwana icyarimwe.

MBERE Y’UKO IRYINYO RIMERA, KWITA KU IUKU YO MU KANWA BIRACYAKENEWE

OYA!! Ntidukwiye gutegereza ko iryinyo rimera ngo tubone gukora isuku mu kanwa. Ababyeyi bagomba guhanagura ishinya, ururimi ndetse no mu nkanka h’umwana neza bakoresheje umwenda woroshye kandi usukuye neza, bakabikora nyuma yo konsa umwana cyangwa ikindi kintu cyose gica mu kanwa. Ibi bibafasha kumenyera isuku no kuyitoza umwana kare, kandi bikarinda indwara nyinshi zituruka ku mwanda harimo udusebe cyangwa utubyimba to mu kanwa. Iyo iryinyo rya mbere rimeze mu kanwa, tangira gukora isuku ukoresheje uburoso buto bworoshye n’umuti w’amenyo urimo fluoride ndetse n’amazi meza. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS risaba koza mu kanwa inshuro ebyiri ku munsi hakoreshejwe ifu irimo fluoride, kandi ibi bikaba umuco uzakuranga ubuzima bwawe bwose.

“Amenyo ya mbere y’umwana akwiye kwitabwaho no kurindwa nk’uko bimeze ku menyo azakurana.”

INSHURO EBYIRI KU MUNSI, BURI MUNSI

Kimwe mu byiciro byoroshye ababyeyi bashobora kwigisha abana ni iki: koza  amenyo inshuro ebyiri ku munsi — mu gitondo na mbere yo kuryama. Abana bato bakeneye gufashwa no gukurikiranwa, kandi bagomba kwigishwa koza neza impande zose z’amenyo kandi boroheje, si ukujundika uburoso gusa, ahubwo ni ukoza buri ryinyo mu mfuruka zose n’impande zose zirigize. Ku bana bari munsi y’imyaka itatu, koresha ingano nto cyane y’umuti w’amenyo dukunze kwita kolugate. Kuva ku myaka atatu kugeza ku itandatu, koresha umuti ungana n’intete y’ ishaza kandi ukurikirane umwana wawe, mwibutse gucira nyuma yo koza amenyo.

NTIWIBAGIRWE HAGATI Y’AMENYO

Ntago gukoresha uburoso bihagije, kuko uko amenyo yegerana niko uburoso butagera hagati y’amenyo, aho dukoresha umugozi wa floss, niwo woza hagati y’amenyo yegeranye. Abanyarwanda benshi ntibari bamenya aka kadodo, ariko birakwiye ko tumenya kugakoresha kandi tukabitoza n’abana bacu. Muri make, kwita ku menyo bisaba gusukura ibice bigaragara mu kanwa byose ndetse no hagati y’amenyo.

MENYA IBIJYANYE N’ISUKARI

Ubuzima rusange bw’umuntu nabwo bugira uruhare ku buzima bwe bwo mu kanwa. Kurya cyangwa kunywa cyane ibintu birimo isukari byongera ibyago byo gucukuka kw’amenyo, kuko udukoko two mu kanwa duhindura isukari kuba aside(acid) igenda isenya igice cy’inyuma ku menyo mu gihe kirekire. OMS ivuga ko isukari ari kimwe mu bintu bikomeye bitera gucukuka kw’amenyo, kandi risaba ko abana bari munsi y’imyaka ibiri batanywa ibinyobwa birimo isukari na busa. Ababyeyi bagomba rwose  kugabanya ibiryo n’ibinyobwa birimo isukari baha abana babo ndetse nabo ubwabo. Ni ngombwa kandi ni ingenzi kurya indyo yuzuye, ukibuka kunywa amazi ahagije ndetse igihe wafashe ibiribwa birimo isukari, ukibuka gukora isuku mu kanwa bidatinze.

N’AMENYO Y’ABANA MATO AFITE AGACIRO?

Abantu benshi batekereza ko amenyo ya mbere y’abana adafite agaciro kuko azakuka agasimburwa. Afite agaciro. Gucukuka kw’amenyo kutavuwe ku bana bato bishobora gutera ububabare, n’ingorane zo kurya no gusinzira — kandi bigira ingaruka ku buzima bw’umwana n’imikurire ye ya buri munsi. Amenyo y’abana meza afasha abana kurya, kuvuga, no gukura neza, kandi atuma hasigara umwanya uhagije uzakuriramo amenyo azaza nyuma bityo umwana ntagire impingikirane.

ABABYEYI NIBO ABARIMU BA MBERE

Burya ingendo y’abakuru niyo abato bagenda. Igihe ababyeyi bakora isuku bakibuka no mu kanwa, bagahitamo ibiryo byiza, bakagabanya isukari kandi bakajya kwisuzumisha amenyo, abana babigiraho ko kwita ku menyo ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima. Intego si ukubwira umwana gusa ngo “oza amenyo.” Ni ukumufasha gusobanukirwa impamvu bifite agaciro, kugira ngo iyo myitwarire imurange ubuzima bwe bwose.

SURA UMUGANGA W’AMENYO KARE — REKA GUTEGEREZA UBUBABARE

Mu kanwa ni indorerwamo y’umubiri wose. Ababyeyi ntibagomba gutegereza ko umwana atangira gutaka ububabare ngo bamujyane kwa muganga w’amenyo. Gusura muganga hakiri kare bituma habonwa ibibazo by’amenyo mbere yuko bikomera, kandi bigatanga inama ku buryo umubiri uhagaze muri rusange. Inzobere z’abanyamerika mu by’amenyo y’abana zisaba ko umubyeyi agomba kujya kwa muganga w’amenyo mbere y’uko umwana yuzuza umwaka, hanyuma hagakurikiraho isuzuma buri gihe nk’uko umuganga w’amenyo abitegeka.

UBUYOBOZI BWOROSHYE KU BABYEYI N’ABARERA ABANA

MBERE Y’UKO UMWANA AVUKA Mubyeyi,
Jya gupimisha inda nkuko byagenwe.
Rya indyo yuzuye kandi wite ku buzima bwawe.
Bwira umuganga ko utwite mbere yo gufata umuti uwo ari wo wose.
Ntugafate imiti waguze utayandikiwe na muganga
KUVA AVUKA
Sukura ishinya n’akanwa k’umwana.
Menya niba hari ubushye, ibisebe cyangwa ikindi kidasanzwemu kanwa k’umwana.
Imenyereze isuku ihoraho hakiri kare.
IYO IRYINYO RYA MBERE RISOHOTSE
Tangira koza mu kanwa inshuro ebyiri ku munsi ukoresheje uburoso bworoshye, amazi meza n’umuti wizewe.
Ibuka koza ururimi no mu kanwa hose.
Kurikirana abana bato mu gihe bikorera isuku.
Koresha umuti ungana n’intete y’ishaza.
UKO ABANA BAKURA
Bigisha umwana koza amenyo neza; tangira floss iyo amenyo yegeranye.
Gabanya ibiryo n’ibinyobwa birimo isukari; ibisuguti na bombo, ahubwo utoze umwana kunywa amazi.
Jyana abana gusuzumwa amenyo buri mezi 6.
Jya kwa muganga vuba iyo hari ububabare, ubushye cyangwa udusebe mu kanwa.

INSEKO NZIZA-INSHINGANO YACU TWESE

Kurera igisekuru gifite inseko nziza n’amenyo mazima ntibigomba kuba umurimo w’ababyeyi bonyine. Amashuri, abakozi bo mu buzima, abayobozi b’inzego za Leta, bose babifitemo uruhare — amashuri akigisha imyitwarire myiza, abakozi bo mu buzima bagatanga inama zoroshye kandi abaganga b’amenyo bakibanda ku kwirinda no kwigisha abaturage uko birinda. Abana  bakuranye umuco wo kwirinda indwara z’amenyo zashira, kuko inyinshi zishobora kwirindwa.

EJO HAZAZA H’AMENYO MEZA HATANGIRA N’ABANA B’UYU MUNSI

Amenyo meza ntabwo ari ikintu umwana yavukanye gusa akagumana ku bw’amahirwe. Ni ikintu dushobora gusigasira no kurinda dukoresheje ubumenyi bworoshye ariko twagize amahitamo ahoraho,. Reka duhe buri mwana amahirwe yo gukura afite amenyo meza, kuva ku ryinyo rye rya mbere kugeza ubuzima bwose.
Niba mu kanwa utahakoze isuku, ubwo ufite umwanda.

Icyitonderwa ku basomyi: Iyi nkuru itanga amakuru rusange ku buzima bw’amenyo y’abana ndetse n’abantu bakuru, kandi ntisimbura inama y’umuganga w’amenyo, umuganga, umuforomo cyangwa umujyanama w’ababyeyi bawe bwite. Jya usaba inama umukozi w’ubuzima mbere yo gutangira, guhagarika cyangwa guhindura umuti uwo ari wo wose, cyane cyane igihe utwite. “inama ya Gilbert Izibyose umunyeshuri w’ubuvuzi bw’amenyo muri kaminuza y’uRwanda.”

Gilbert Izibyose umunyeshuri w’ubuvuzi bw’amenyo muri kaminuza y’uRwanda.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *