RBC: Umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina wiyongereye

author
1 minute, 18 seconds Read

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina mu Rwanda wakomeje kwiyongera, kikagaragaza ko ari kimwe mu byiciro bifite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abaturage muri rusange.

Ubushakashatsi bwa RBC bwakozwe mu mwaka wa 2024/2025 bwerekana ko umubare w’iki cyiciro wageze ku bantu ibihumbi 29, uvuye ku bihumbi 18 byari byaragaragaye mu bushakashatsi bwabanje.

Nk’uko RBC ibisobanura, impamvu ituma iki cyiciro kigira ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA ni uko imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno ishobora koroshya kwandura iyo idakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kwirinda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cya Virusi itera SIDA muri iki cyiciro kiri kuri 5.8%, mu gihe mu baturage muri rusange kiri hafi ya 3%.

RBC inagaragaza ko usibye Virusi itera SIDA, abantu bari muri iki cyiciro bashobora no kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo hepatite B, hepatite C, mburugu n’imitezi.

Nubwo serivisi z’ubuvuzi ziboneka mu bigo nderabuzima no mu bitaro bya Leta, bamwe mu bagabo baryamana n’abo bahuje igitsina bavuga ko hari abagitinya kujya kwivuza kubera impungenge zo guhabwa akato cyangwa kutakirwa neza.

RBC ivuga ko ibigo nderabuzima bitanga serivisi z’ubujyanama, kwipimisha, kwivuza no gufasha abantu kwirinda Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bungana kuri buri wese, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.

Abashinzwe ubuzima basaba Abanyarwanda kwirinda ivangura n’ihezwa rikorerwa abafite ibyago byo kwandura cyangwa ababana na Virusi itera SIDA, kuko bishobora kubabuza kugana serivisi z’ubuvuzi, bikabangamira gahunda zo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’iyo ndwara.

RBC: Umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina wiyongereye.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *