Mu rwego rwo gushyigikira n’gushimira abahanzi basize amateka mu muziki w’u Rwanda, itsinda ry’abanyabigwi mu myidagaduro n’ababyeyi bazwi muri Cinema nyarwanda bishyize hamwe bagenera umuhanzi The Ben impano idasanzwe y’ishimwe n’impundu za kibyeyi.
Mu kiganiro cyashyizwe ku murongo wa YouTube kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga 2026, umunyamuziki w’icyatwa Makanyaga Abdul yagarutse ku rugendo rwa The Ben, asangiza abari ahongaho amateka n’imyizerere afite ku muziki we.
Makanyaga Abdoul yatangaje ko ubwa mbere yumva The Ben na Tom Close yahise agira icyizere cy’iterambere ry’umuziki nyarwanda kuko ngo yabumvanye amajwi meza n’inyandiko nziza.
Makanyaga avuga ko abahanzi b’ikiragano gishya basabwa gushyira hamwe bakareka gusuzugurana kugira ngo barusheho gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Inama nabagira ni ugushyira hamwe, ntihagire uwishyiramo ngo njyewe ndenze uriya ngo mwe gufatanya. Mufatanye nubwo umurenze hari icyo nawe ashobora kuba akurusha, icyo kintu ni yo nama ngira abahanzi, ntazarebe ngo ndarusha uyu cyangwa uyu ngo bibe imbogamizi zo kudashyira hamwe.”
Yifashishije indirimbo ya The Ben yitwa I’m in Love’ Makanyaga avuga ko akunda indirimbo z’uwo muhanzi kuko ziba zifite amagambo meza yakumvwa na buri wese ndetse na buri cyiciro kandi uyabwiwe akumva yishimiwe.”
Uretse Makanyaga iryo tsinda ryageneye The Ben impano ryari rigizwe n’abandi bazwi mu myidagaduro y’u Rwanda cyane cyane muri Cinema nka Uwanyirigira Ange Aulea uzwi cyane nka Mama Lewis muri Cinema, Kakuze Cecile Sauda na Kanakuze Maliciana Alima bazwi cyane muri Cinema bose bahuriza ko ari abakunzi b’umuziki wa The Ben ndetse bamugeneye impano banamuha impundu za kibyeyi nk’ikimenyetso cy’ishya n’ihirwe bamwifuriza mu buzima bwe bwa buri munsi.
