Akabyiniriro ka ‘Donald Trump’ Kagizwe Umutamenwa: Uko Imbogo y’Indatwa Yarokotse Icyuma mu Birori bya Eid

Yari yamaze kugurwa ngo itangweho igitambo mu birori bikuru bya Eid al-Adha, ariko urumuri rw’ubwamanare n’itandukaniro ry’imiterere byatumye isubizwa mu buzima. Imbogo y’indatwa y’izera (albino) yo mu gihugu cya Bangladesh, yaje guhabwa izina rya “Donald Trump” kubera agasatsi k’umuhondo kayo gatunganye mu mutwe, ntabwo ikibazwe nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu zifatiye icyemezo cyo kuyihagararira […]

Abakinnyi babiri ba Athletico de Madrid y’abagore basuye u Rwanda

Carmen Menayo Montero na María Dolores Gallardo Núñez bakunze kwita Lola bakinira Atlético de Madrid y’Abagore yo muri Espagne bari mu biruhuko mu Rwanda. Kuva u Rwanda rwatangira kugirana imikoranire na Atlético de Madrid, abakinnyi bayo barimo abo mu ikipe y’abagabo, iy’abagore, abakanyujijeho n’abatoza basura u Rwand ku mpamvu z’akazi no kwirebera ibyiza nyaburanga birutatse. […]

Hateguwe Igitaramo gihuza kuramya Imana n’ubukerarugendo

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bateguriwe igitaramo cyihariye kigamije kubahuza n’ubukerarugendo, bakaramya Imana banasura ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu. Iki gitaramo cyateguwe n’umuramyi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Israel Mbonyi, ku bufatanye n’umuramyi Rachel Uwineza ndetse na sosiyete itegura ibitaramo ya Upper Room Event. Abagitegura bavuga ko bashaka guhindura imyumvire ivuga ko abakirisitu […]