Gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi muri Diyosezi ya Byumba

author
0 minutes, 45 seconds Read

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, habaye umuhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi muri Diyosezi ya Byumba, wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepisikopi w’iyi Diyosezi, Musenyeri Papias MUSENGAMANA.

Muri uyu muhango kandi Musenyeri yari akikijwe n’Abapadiri bo muri Diyosezi ya Byumba n’abandi baturutse hirya no hino barimo n’abari bitabiriye ihuriro ry’Inama mpuzamahanga yiga ku igihango cy’uburezi Gatolika ku rwego rw’Afurika na Madagascar.

Nyuma ya Misa, hakurikiyeho ibirori byitabiriwe n’Abihayimana, Ababyeyi, Abarezi, Abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye n’Inzego za leta zari zirangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel.

Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba mu nyigisho ye yavuze ko inshingano zibahuje nk’ababyeyi n’abarezi ari ukurera, kandi kugira ngo bishoboke bisaba kwitanga no kubera abandi urugero

Musenyeri Papias avuga ko umwana ushobora gukura atubaha Imana adashobora kubaha umuntu, kandi kubaha Imana bishingiye ku isomo ry’iyobokamana ritoza kubaha Imana n’abantu.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *