Kiliziya Gatolika y’u Rwanda igiye gusinya amasezerano mashya na Leta y’u Rwanda mu burezi

Aya masezerano agiye kuza asimbura ayari asanzwe ariho, aho azagaruka ku bufatanye hagati ya Leta na Kiliziya mu Rwanda mu nzego zirimo uburezi, nk’uko byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi 4 yahuje abahagarariye uburezi Gatolika baturitse mu bihugu 25 byo ku mugabane wa Afurika. Mu nama y’iminsi 4 yateraniye i Kigali igaruka ku ishusho rusange y’uburezi […]

Gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi muri Diyosezi ya Byumba

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, habaye umuhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi muri Diyosezi ya Byumba, wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepisikopi w’iyi Diyosezi, Musenyeri Papias MUSENGAMANA. Muri uyu muhango kandi Musenyeri yari akikijwe n’Abapadiri bo muri Diyosezi ya Byumba n’abandi baturutse hirya no hino barimo n’abari bitabiriye […]

RASA UR HUYE igiye kwakira aba bishops babiri mu iteraniro ry’amateka

Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (RASA UR-Huye), watangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, uzagirira ibihe bidasanzwe mu iteraniro rizabera imbere mu kaminuza. Ni ku nshuro ya mbere, uyu muryango uzaba wakiriye icyarimwe Abasenyeri babiri b’itorero rya Angilikani mu Rwanda baturuka mu ma Diyoseze atanduakanye ya Butare […]

Tehillah Worship Team yanditse amateka i Huye: Bakoze igitaramo cya mbere cy’amateka

Itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tehillah Worship Team, rikorera muri RASA UR Huye no muri EAR Butare (Saint Paul Cathedral), ryanditse amateka rikora igitaramo rikomeye ku nshuro ya mbere kuva ryashingwa mu 2008. Tehillah Worship Team yashinzwe ku wa 28 Gashyantare 2008, itangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda nshya yo gusenga mu […]

Korari Jyanumucyo yo muri EAR Diyosezi Butare yasohoye indirimbo yayo ya 2

Korari Jyanumucyo isanzwe ikorera umurimo w’Imana Muri EAR Diyosezi ya Butare yasohoye indirimbo yayo ya 2 yiswe Umusaraba wa Yesu mu buryo bw’amajwi isaba Bakunzi bayo gukurikira urubuga rwayo rwa YouTube inateguza iyi ndirimbo mu uburyo bw’amashusho. Indirimbo “Umusaraba wa Yesu” yasohotse ku munsi w’ejo tariki ya 05/05/2026. ni indirimbo yiganjemo Ubutumwa bubwira abantu iby’umusaraba […]

Papa Pope Leo XIV Asoje Urugendo rwe rwa mbere muri Afurika atwaye “Ubutunzi butagereranywa bw’ukwizera, icyizere n’urukundo”

I Malabo, Equatorial Guinea kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026, Papa Leo XIV yasezeye ku mugabane wa Afurika, asoje urugendo rwe rwa mbere rw’ivugabutumwa rwamaze iminsi 11, rwamugejeje mu bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose yasoreje uru rugendo mu Misa ikomeye yabereye kuri Stade ya […]

Ibyo wamenya Ku gitaramo Alicia na Germaine batumiwemo muri BK Arena

Ni igitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana basanzwe bafite izina rikomeye hano mu Rwanda, Ben na Chance, kizaba kuwa 05 Mata 2026. Iki gitaramo kiswe Easter Jubilee, ni kimwe mubitaramo Ben & Chance bateguye gukorera mu Rwanda ariko bakazanakorera ibindi hanze y’u Rwanda nk’uko babitangaje ubwo bari mu Kiganiro n’ IGIHE […]

“Abayisilamu iyo bateye Imbere n’igihugu kiba giteye imbere” Perezida Paul Kagame

Umubare mwinshi w’ abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bari bateraniye muri BK Arena bazinduwe ni igikorwa bise ‘Meet The President’ aho barimo baganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu kwishimira ibyo Abayisilamu bagezeho. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, Kibera muri BK Arena, aho kitabiriwe n’ibihumbi by’Abayisilamu baturutse […]

Itsinda Alicia na Germain rihagarariye u Rwanda mu irushanwa Africa Golden Awards 2026

Alicia na Germain ni itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu Guhanga no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimabaza Imana, iri tsinda rigizwe n’abakobwa 2 nibo bahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga Africa Golden Awards 2026 (AGA). Mbere y’uko Alicia na Germaine bitabira iri rushanwa bari bamaze igihe gito […]

Eid al-Fitr, Abayislam basabwe kubungabunga umuryango

Ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, mu isengesho rya Eidil Fitri, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026,Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wasabasabye kwimakaza gukemura ibibazo binyuze mu biganiro mu rwego rwo kubungabunga imiryango Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa RMC, Sheikh Sibomana Salim yabasabye kubungabunga imiryango kuko ari ryo shingiro rya […]