Ruhimandyarya, hazwi nk’ Urutare rw’Abarundi, ni urutare runini kandi rurerure ruhanamiye umugezi wa Nyakabuye uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda ahahoze ari mu Bukunzi. Muri iki gihe urwo rutare ruherereye mu Mudugudu wa Gasebeya mu Kagari ka Gaseke, mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba.
Uretse ko ubu abaturage baho bahimutse kubera ko hatagenewe guturwa bitewe n’imiterere yaho, hejuru y’urwo rutare hari hatuwe n’umuryango munini ukomoka kuri Mubarure wageze mu Rwanda aturutse mu Burundi mu kinyejana cya 19.
Mubarure n’abo bazanye bava i Burundi bari abahigi, binjira mu Rwanda bahiga. Bageze mu ishyamba rya Bweyeye barahaguma kuko bahabonaga umuhigo uhagije Nyuma baje kwimuka batura i Rasano mu ishyamba ry’Ikimena n’ubundi bahakurikiye umuhigo. rero aba bangiye bimucyira nahandi hantu.
Urutare rw’Abarundi rwiswe Ruhimandyarya n’umukambwe witwaga Sanduruma Faransisiko (François) mwene Mubarure ngo wahabikaga amafaranga banki zitaragera mu Rwanda. Mu gihe cy’ubukoroni Sanduruma yacukuraga amabuye y’agaciro cyane, cyane zahabu mu ishyamba ryo mu Bweyeye akajya kuyagurisha i Bukavu muri Kongo aho yagurwaga n’Ababirigi.
Ariko kuko abaturanyi be n’abo bakoranaga uwo mwuga wo gucukura no kugurisha amabuye y’agaciro bamuguzaga amafaranga akayabaha ntibayamwishyure, Sanduruma yigiriye inama yo kujyaayabika mu isenga riri muri urwo rutare kugira ngo ahime indyarya zitamwishyuraga.
Abari bazi iyo migirire ya Sanduruma batangiye kujya bita urwo rutare Ruhimandyarya, izina rirafata ndetse riba ikimenyabose, Aho isenga Sanduruma yahishagamo amafaranga ye riherereye ni ahantu haruhije kuhagera waba uturutse munsi y’urwo rutare cyangwa hejuru yarwo, ku buryo bigaragara ko ntawari gupfa kuyamwiba cyane cyane atamubonye ayajyanamo uretse kuba Ruhimandyarya izwi kubera Sanduruma wahahishaga amafaranga, hari n’umubirigikazi Irene Boutakoff.
wahakoreye ubushakashatsi bw’amateka ashingiye ku bisigaratongo “Archaeology”. Muri urwo rutare yavumbuyemo ibikoresho byiganjemo iby’amabuye aconze abakurambere bacu bakoreshaga kera. Twibutse ko haba mu Rwanda cyangwa mu bindi bice by’isi, abakurambere bacu bakoreshaga amabuye aconze mbere y’umwaduko w’ibyuma.
