Katederari ya gatorika i butare Aho Umwami Musinga yahuriye bwa mbere na Mwambutsa w’uburundi

0 minutes, 47 seconds Read

Ikindi kimenyetso cy’amateka ya Astrida kigaragara ubu ni Kiriziya Katedarari
ya Butare (Cathédrale de Butare) yubatswe mu wa 1934. Iyi kiriziya yitwa Our
Lady of Wisdom / Cathédrale Notre-Dame de la Sagesse ni yo nini mu Rwanda.

Yitiriwe Umwamikazi w’Ababirigi witwaga Astrid watanze ku wa 29 Kanama
1935 azize impanuka y’imodoka kugira ngo ibe urwibutso rwe. Mu wa 1950,
misa ya yubire y’imyaka 50 Kiriziya Gatorika yari imaze mu Rwanda
yasomewe muri iyi kiriziya.

Muri ibyo birori habaye n’umupira w’amaguru
wahuje u Rwanda n’u Burundi, ikipe y’u Rwanda itsinda iy’u Burundi.
Umupira wabereye ku kibuga cyari kiri imbere y’Urwunge rw’Amashuri
rw’Astrida.

Ntawarangiza amateka ya Astrida nk’umujyi wari ukomeye mu gihe
cy’ubukoroni atavuze ko ari ho Umwami Yuhi V Musinga yahuriye bwa mbere
n’umwami w’u Burundi witwaga Mwambutsa. Bahahuriye mu wa 1929.

Aho Katedarari gatorika ya Butare yubatse ubu ni mu Mudugudu wa Kabutare,
Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, mu Ntara
y’Amajyepfo.

About The Author

author

Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *