Ibisi bya Huye ni ahantu ndangamurage h’amateka n’umuco. Ibisi ni urwunge
rw’imisozi miremire iherereye mu Midugudu itanu ari yo Gatongati, Kigarama,
Kinyinya, Kimana na Gako byo mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye,
Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Aho ni mu hahoze ari u
Bwanamukari mu Rwanda rwo hambere.

Ikizwi cyane ku bisi bya Huye ni igitekerezo cy’ukuntu umwami w’u Rwanda
Ruganzu II Ndori yakoresheje ubwenge kugira ngo aneshe uwitwa
Nyagacyecuru, umugore wari umuhinza wo mu Bisi bya Huye. Uretse ingabo
zamurindaga, Nyagacyecuru ngo yari afite urugo ruzengurutswe n’ibitovu,
ibisura, iminyonza n’iminyinya; ndetse akagira ngo n’inzoka y’uruziramire
yahashyaga abashatse kumutera.

Umwami Ruganzu II Ndori yararebye
asanga atamurwanya akoresheje ingabo uko bisanzwe. Ahubwo yamuhenze
ubwenge amugabira ihene, za hene ziza kurya ibitovu; ibitovu bicitse na ya
nzoka ya kabutindi irahunga. Nyagacyecuru yasigaye atakirinzwe bikomeye
nkuko byari bisanzwe, nuko Ruganzu II Ndori aherako aramutera n’ingabo ze
z’Ibisumizi, aramunesha.

Mu bisanzwe amateka yemeza ko uyu wiswe Nyagacyecuru izina rye ry’ukuri
ari Benginzage. Yari umukobwa wa Mugunguru w’umwega, akaba n’umugore
wa Samukende, umwami w’u Bungwe, akaba ari na we wari uyoboye urugaga
rw’impugu (confederation) z’Abenengwe. Samukende yari atuye mu mpinga
y’Igisi cya Nyakibanda. Umwami w’u Rwanda Yuhi II Gahima II ngo yagerageje
kwigarurira u Bungwe biramunanira.

Ndahiro II Cyamatare wasimbuye Yuhi II Gahima II ntiyashoboye kurwanya u
Bungwe. Umuhungu we Ruganzu II Ndori yagerageje kubwigarurira mu gihe
bwayoborwaga n’umugabekazi Benginzage, umugabo we Samukende
yaramaze gutanga, umuhungu we Rubuga atarakura; ariko Ruganzu na we
bikamunanira.

Umwami Mutara I Semugeshi wasimbuye Ruganzu II Ndori niwe
wanesheje burundu urugaga rw’impugu z’Abenengwe, azomeka ku
Rwanda, ahereye ku cyahoze ari u Busanza bwayoborwaga na Nkuba mwene
Bagunama; akurikizaho icyari u Bufundu bwayoborwaga na Rubuga mwene
Kagogo. U Bungwe ni bwo bwatewe nyuma; igikomangoma Binama mwene
Yuhi II Gahima II yabanje kujya kwicirwayo nk’umucengeri.

U Bungwe bwaraneshejwe, Rubuga mwene Samukende na nyina Benginzage bahita
bicwa, ingoma y’ingabe yabo Nyamibande iranyagwa. Kubera ko iyo ngoma
yari yarariboye kandi Abanyarwanda bari bakeneye kuyibika, bayisannye
bateramo inzuma, nuko bituma bayita Rwuma.

Umusozi muremure wo mu Bisi bya Huye ufite ubutumburuke bwa metero(2244. )Mu mpinga yawo hubatse umunara w’itumanaho. Uyu musozi kandi
uriho ishyamba ry’inturusu. Iyo urenze umunara ugana mu ibanga
ry’umusozi riteganye n’umujyi wa Huye, ubona aho bivugwa ko hari hatuye
Nyagacyecuru. Ni ahantu habiri ubona ko hahoze ingo koko, kuko hasa
n’ahatunganyijwe basiza mu mpinga y’umusozi kugira ngo hace bugufi.

Uhasanga kandi imyobo ibiri bivugwa ko yari iy’uruziramire rwa
Nyagacyecuru. Muri iryo shyamba ibitovu ntibikihagaragara cyane, hasigaye
bike cyane ugereranije n’ibyo bavuga ko byahahoze. Ibindi byatsi ngo
byahabaga mu bwinshi, ariko na byo bitangiye gukendera ni iminyonza na yo
igira amahwa; n’inyovu abana bakundaga kwahirira inka.

Iyo wigiye hirya gato ukamanuka mu kaboko k’ibumoso, ugera ahantu
hatazuye hagati mu ishyamba hari utwatsi tugufi. Aha ngo ni ho uwahoze ari
Perezida Juvénal Habyarimana yajyaga yururukira yazanye n’indege
(hélicoptère), nyuma akajya aho mu matongo yo kwa Nyagacyecuru.

Ngo hari
nubwo yahararaga! Iyo ufashe ikindi cyerekezo cy’uwo musozi ureba
Nyaruguru, ukamanuka gato, ugatambika umwanya mu itaba riri hejuru
yawo, ugera ahantu hari iriba ridakama, haba mu itumba cyangwa mu
mpeshyi. Iri riba ngo ni ryo Nyagacyecuru yuhiriragamo inka ze!.

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *