Uyu mugani w’imbuzi ugira ngo «Murarye muri menge !» bawuca
iyo bashaka kuburira umuntu kugira ngo atagwa mu makuba babona
ashobora kumugwirira akamwokama. Wamamaye mu Rwanda ukomotse
ku muganwa Rutarati warindaga baka Mutaga umwami w’u Burundi;
ahayinga umwaka w’i 1700
.

Mutaga Semwiza, Sembyariyimana Bibero bikingiye abarwanyi mwene
Mwezi Kavuyimbo, yari atuye ku Rutabo rwa Nkanda n’i Muganza w’i
Ngara muri Nshiri (Gikongoro). Rimwe rero ahiga n’abaganwa be (Abatwa
re) ko abarusha abagore beza. Akabavuga mu bisingizo byabo; ati «Mbaru
sha Bishunzi bya Nyabinyeri binyara mu ntoki z’abarenzi imponogo zika
rangira mu kirambi muka Mwezi ! » :

uwo ni uwitwaga Nahimpera; ati << : uwo ni uwi twaga Umunani; ati «Mbarusha Rusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umutwe nzi (umusore) mu museke akamusogota isonga y’ururimi muka Mwezi ! » : uwo ni uwitwaga Niraba.

Akomeza atyo ahetura abagorebebose bari aho :
Inyenyeri zo ku Rutabo rwa Nkanda n’Imiyumbu y’i Muganza w’i Ngara.
Abaganwa na bo bahiga ko atabarusha abagore beza. Ubwo bemeza ko
bazateranira ku Rutabo rwa Nkanda bakamulikwa, maze bakabona guke
mura impaka.

Umugambi urahama, Abaganwa barabikomeza; cyane icyatumaga
babikomeza kwari ukugira ngo bazabone abagore ba Mutaga, kuko yafuhaga
ku bulyo nta mugore we wageraga ahagaragara ngo banamurabukwe.
Bahana igihe cy’umwiteguro w’ukwezi. Gushize, abagore bose bahurira
i Nkanda ku Rutabo. Bamaze kuhagera bateranira hamwe mu nzu yitwaga
MENGE : yari mu gikari kwa Mutaga.

Bamaze guterana, Mutagaagira ama
kenga y’abahungu; ategeka umugabo witwa Rushorera kubamurindira;
ati «Umenyere abagore ! cyane cyane Bishunzi bya Nyabinyeri binyara mu-Nuko Mutaga amaze guha Rushorera uwo mugambi arikubura. Rusho-rera aguma muri iyo nzu alinze abo bakwobwa.

Ariko Mutaga ntiyashirwa
ajya kubashinga n’abareruzi (abahetsi). Abwira Umutware wabo, ati «Mura
jye mungenzurira Rushorera namuhaye kundindira abagore kugira ngo
abahungu batabiraramo; ati : «Dore barimo Bishunzi bya Nyabinyeli,
barimo Rusaro rwa Nzikwesa, barimo Gikori igikurungishwabiganza n’aba
genzi babo bandi; bose mubagenzure, mbona Rushorera agira amanyama.

Ntoki z’abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi, na Rusaro
rwa Nzikwesa ruresaresa umutwenzi mu museke akamusogota isonga
y’urulimi muka Mwezi, na Gikori igikurungishwa biganza, umukwobwa
ubarusha ikililisi n’ikilindimuko Bibero by’urutembabarenzi muka Mwezi ».

Nimumubona muzamufatane n’uwo bari kumwe mubanzanire». Abareruzi
bahimbazwa n’umugambi bahawe. Ariko ibyo byose Mutaga yavuganye
n’abareruzi Rushorera nta bwo yali abizi, yabibabwiraga rwihishwa, undi
ari muri ya nzu Menge yinywera aniganirira n’abakwobwa ( = abagore ba
Mutaga n’ab’abaganwa). Rushorera yibera muri uwo munezero, kugeza
ubwo yibanisha na Nahimpera, ariwe Bishunzi bya Nyabinyeri binyara
mu ntoki z’Abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi; bakajya biryama
nira agahinda kagashira.

Nuko abareruzi batangira kugenzura, bakajya bagenda umwe umwe,
akajya muli Menge by’ubunetsi. Ugezeyo wese agasanga Rushorera yega
miye Bishunzi ku rutugu.

Rimwe rero umwe abagwa gitumo rwabaye
imbwike. Arirahira, bagenzi be baba barahashinze. Babata muri yombi
barabahambiranya, babajyana mu gitaramo kwa Mutaga. Abahungu baba
bonye baliyamirira, bati «Bishunzi bamukenyeje Rushorera !» Rushorera
arabohwa, aranyagwa. Ibyo kumurika abagore biba birapfubye, bitewe
n’uburakari bwa Mutaga.

Hagati aho batarasezererwa, Mutaga abwira undi mugabo witwa
Rutarati ; ati «Genda ube undindira abagore hatazagira uwongera gukenye
zwa Rushorera ! » Abari aho baraseka kuko bari bazi ko Rutarati akunda
abakwobwa kurusha Rushorera.

Umwe muri bo ni ko kubwira Rutarati
mu magambo y’igitaramo, ati «Ye ga Rutarati ! uramenye ugende neza :
uri muri Menge arya areba hanze !» Bongera guseka; ku bwa ya ngeso.
Wawundi yungamo ati «Kandi rero uri muri Menge arya ashyuhaguza !»

Ibyo byose n’ubwo babivugaga mu marenga Mutaga yarabyumvaga,
afinduramo icyo bashaka kuvuga. Abwira Rutarati ati «Genda ubwire
abareruzi baheke abagore bose : abanjye b’i Muganza n’ab’Abaganwa;
maze batahe irushanwa rirarangiye».

Iyo mvugo rero irahararwa i Burundi
ihinduka umugani, uba gikwira ugera mu Rwanda. Kuva ubwo hombi
bagira uwo bashaka kuburira igishobora kumushyira mu makozere, baka
muburira bagira bati ! «Urarye uri menge ! » Babyendeye kuri uwo muru
ndi Rutarati.- Kurya uri menge=Kwigengesera : Kwizirira.

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *