Urutare rwa Kamegeri ruherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere kaRuhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga, Umudugudu waKabambati. Ni urutare ruri mu nkengero z’umujyi wa Ruhango ku muhandamugari Ruhango-Nyanza, hakaba harahoze ari mu Nduga. Uru rutare rwibutsa amateka y’umutware Kamegeri wabayeho ku ngomay’Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura na we wari utuye hafi yarwoku musozi wa Mutakara.Kamegeri uwo yatwikiwe kuri uru rutare nyuma yo gutangaigitekerezo cyuje ubugome ku gihano cyari guhabwa abagomeye umwami. Umwami Gisanura, Abanyarwanda bitaga Rugabishabirenge kuberaubugwaneza bwe, yateranyije abatware n’ibyegera bye ababaza igihanogikwiriye abagome bari bamugomeye ariko atifuje kubabwira abo ari bo.Umwami yarabumvise bose, ariko atungurwa cyane n’ibisubizo yahawen’abatware be Kamegeri na Mikoranya. Bidateye kabiri, abo batware bombi na bo bakoze ibyaha umwami abahanisha bya bihano bari bamugiriyemo inama guhanisha abamugomeye. Kamegeri yari yasabye Umwami Gisanura ko yatwikira abagome kuri urworutare. Ubwo yavugaga ko yarucanira, rwamara gutukura bagashyiraho abobagome. Igihe Kamegeri na we aguye mu cyaha rero, Gisanura yasabye kobashaka inkwi nyinshi, bagacanira rwa rutare. Rumaze gutukurabaramufashe barumutwikiraho nk’uko mbere yari yabyifurije abandi. Kuvaubwo urwo rutare ruramwitirirwa. Igihano cyahawe umutware Mikoranya na cyo kiratangaje. Bashinze igiticy’umusave hanze y’inzu, bafata Mikoranya bamubohera amaboko imugongobakoresheje imirya ku buryo inkokora zombi zikoranaho. Bafata umugozi muremure bamuhambira amaboko, bawunyuza mu gisenge cy’inzu bawuhambira kuri cya giti cy’umushibuka bashinze hanze. Barekuye wamushibuka, Mikoranya aratumbagira yicwa no gukubita umutwe mu gisengecy’inzu. Mu mateka y’u Rwanda hari abandi bagiye bahabwa ibihano nk’icyahaweumutware Kamegeri. Ku ngoma ya Kigeri III Ndabarasa, umwiru mukuru w’iNdorwa witwaga Rwakomba yatwikiwe ku Rutare rwa Ngarama kuko yariyanze kwerekana aho Murorwa, ingoma ngabe y’Abashambo, yari ihishe. Abagore ba Yuhi III Mazimpaka, Kiranga na Cyihunde, bene Kagoro, na bobatwikiwe ku rutare mu Bitare bya Mashyiga Igihe cy’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Akanyaru kuri Repuburika ya Kabiri, Urutare rwa Kamegeri rwarangijwe bikomeye. igihe cy’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Akanyaru kuriRepuburika ya Kabiri, Urutare rwa Kamegeri rwarangijwe bikomeye.Igicecy’urutare cyahasigaye gifite ubugari bwa metero 80, n’uburebure bwa metero150. Mu nkengero z’uru rutare hari ibikorwa by’ubuhinzi bw’imbutozitandukanye. Kuva mu wa 2014 Akarere ka Ruhango katangiye ibikorwa byokuhabungabunga kugira ngo ba mukerarugendo bahasure. About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation DUTEMBERANE UBUTAKA BUTAGATIFU BWA KIBEHO. Inkomoko n’amateka ya Village Urugwiro, Kugeza ibaye ibiro by’Umukuru w’Igihugu