Mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubwo abapolisi bari bakurikiranye abajura byarangiye umwe mu bakekwaho ubujura atakaje ubuzima, nyuma y’aho yari amaze gukomeretsa umupolisi.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, ibi byabaye ku wa 21 Mutarama 2026 saa 13:25. Inzego z’umutekano zari mu kazi nyuma yaho zahawe amakuru n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyange, akagali ka Ngiryi, ko hari umushoferi wari wibwe igikapu kirimo amafaranga.

Inzego z’umutekano zahise zitangira gukurikirana abantu bakekwagaho ubu bujura, zibasanga mu nzu bari bihishemo. Umwe muri bo, witwa Twizeyimana Faustin, wari uzwi ku izina rya Cyaruhogo, yasohotse afite umuhoro, agerageza kurwanya aba polisi birangira akomerekeje umwe mu bashinzwe umutekano amukomeretsa ku maboko yombi, Mugenzi we bari kumwe yahise arasa uwo mugabo, ahita yitaba Imana

Polisi yakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura, hafatwa bane, hanasatswe inzu uwo wapfuye yari atuyemo, hafatirwamo udupfunyika 190 tw’urumogi.

Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hafatwe abandi bose bakekwa, ndetse hanagaruzwe amafaranga yari yibwe.

Hagati aho, bamwe mu baturage bo muri ako gace batangaje ko uyu muntu wari wapfuye yari azwiho kuba umujura ruharwa, bakavuga ko ibyabaye byatumye bumva batekanye kurushaho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *