Imbuga nkoranya mbaga zikomeje kuba igikoresho cyo kubaka amazina akomeye kuri social media gusa benshi bavugako bishobora kuba intandaro y’ihungabana. Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yabigaragaje mu buryo bwihariye mu gitaramo yise Social Media Influenza, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, aho yasobanuye mu rwenya n’ubuhamya uko ubwamamare bwo ku mbuga nkoranyambaga bushobora guhisha ubuzima bugoye n’ihungabana rikomeye.

Iki gitaramo cyari igikorwa cyihariye kigamije gufungura ibiganiro ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku buzima bw’abantu, cyane cyane abafite amazina azwi. Cyanabaye nk’intangiriro yo kumenyekanisha igitabo Japhet amaze kwandika, cyibanda ku itandukaniro riri hagati y’ubuzima bugaragara ku mbuga nkoranyambaga n’ubuzima busanzwe bw’abantu.

Abacyitabiriye bari batandukanye, barimo abanyapolitiki, abanyamakuru, abahanzi n’abandi bafite amazina azwi mu myidagaduro no mu itangazamakuru, bigaragaza ko iki gitaramo cyari gifite uburemere n’icyerekezo kirenze urwenya rusanzwe. Muri bo harimo Depite Mukabalisa Germaine, Depite Ingrid Parfaite, Anita Pendo, Phil Peter, Papa Cyangwe, Rusine, Clapton Kibonge, Passy Kizito, Muco Samson, Rumaga, 5K Etienne, Da Rest, Ernesto uri mu banyamuryango ba Recording Academy, Ingabire Egidie Bibio n’abandi benshi.

Igitaramo cyabanje gususurutswa n’umuhanzi Chris Hat, waririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, mbere y’uko umunyamakuru Michael Sengazi yakira Japhet Mazimpaka wari nyir’igikorwa.

Akimara kugaragara ku rubyiniro, Japhet yahise yinjira mu rwenya rufite igisobanuro cyimbitse, agaragaza uko abantu benshi baba bazwi cyane ariko bakabaho mu buzima bugoye, bigakurura ihungabana, kwiheba n’agahinda mu mitima yabo.

Yifashishije ubuzima bwe bwite, Japhet yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo, birimo n’igihe inshuti ye 5K Etienne yahuye nikibazo cyo kunigwa mu ntangiriro za 2025. Yasobanuye uko byabagoye kubona ubutabazi nijoro, uko kubona imodoka byari ikibazo, n’uko Etienne yari amaze kugaragaza ibimenyetso bikomeye by’uburwayi.

Yavuze ko ibyo byamusigiye igikomere gikomeye mu mutima, ariko ko yaje kunezerwa no kubona Etienne akira neza. Yongeyeho ko yamuherekeje muri Nigeria muri Werurwe 2025, aho yahamije ko yari yamaze gusubira mu buzima busanzwe.

Mu rwenya ruvanze n’ubuhamya, Japhet yanagarutse ku rugendo rwe rwo kugura imodoka ayikuye ku rubuga rwa Facebook, ku bihe yamaze muri Nigeria, ndetse no ku ntambwe yagerageje gutera mu mwuga w’itangazamakuru, agaragaza uko uburyo abanyamakuru bitegura amakuru bwigeze kumutera ubwoba.

Yanagarutse kandi ku mubano we na Clapton Kibonge, abivuga mu rwenya ariko agaragaza ukuri kw’urugendo rugoye banyuzemo mu gushaka kwiteza imbere, bakibona mu bibazo by’amafaranga ariko bakanga gucika intege. Yavuze uko 5K Etienne yaje kumwereka umukunzi we bitegura kurushinga, agaragaza ko urugendo rutoroshye rushobora kurangira ruvuyemo intsinzi.

Yifashishije imibare, Japhet yasobanuye uko ikoreshwa ry’Internet n’imbuga nkoranyambaga rihagaze mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, agaragaza ko n’ubwo umubare w’abazikoresha utari munini cyane, ingaruka zazo ku mitekerereze y’abantu, cyane cyane abafite amazina azwi, ari nini.

Yagaragaje ko kwamamara byigeze kumubera umutwaro uremereye, aho yumvaga ahora asabwa kwitwararika no kwigengesera bitewe n’uko abantu bamwitezeho. Yanasubiye ku bihe yigaga muri Mount Kenya University, aho yagorwaga no kubona amafaranga yo gutega, agahitamo kugura igare, ariko naryo rikamugiraho ingaruka ubwo umwarimu yarigiyeho umunyururu ugacika.

Mu magambo yuzuyemo urwenya rufite isomo rikomeye, Japhet yagize ati:
Hari igihe ubukene bugera aho wumva ibikoresho byo mu nzu byiganirira, gaz ikabwira umuceri iti ‘tugende’, umuriro nawo ukavuga uti ‘ntimunsiga’.”
Aya magambo yasekeje benshi, ariko anabibutsa ko inyuma y’izina rikomeye hashobora kuba hari ubuzima bukomeye.

Yashimangiye ko umuntu ashobora gukundwa n’abantu benshi, ariko ibyishimo ahabwa ntibijyane n’ubuzima abamo, ari na byo bituma benshi bagira ihungabana. Yavuze ko hari n’igihe yigeze kwifuza guhindura izina kubera igitutu cy’ubwamamare.

Asoza igitaramo, Japhet yatangaje ko igitabo cye “Social Media Influenza” cyamaze kurangira, kikaba kivuga ku nyungu n’ingaruka z’ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko itandukaniro riri hagati y’ubuzima bugaragara kuri internet n’ubuzima busanzwe. Yavuze ko hasigaye gusa imyiteguro yo kugishyira hanze, anizeza abakunzi be ko vuba azatangaza itariki kizashyirwa ku mugaragaro.

Mu gusoza iki gikorwa, Itorero Ishyaka ry’Intore ryasusurukije abitabiriye, rinabatumira mu gitaramo ndangamuco bise “Nzazicundira”, giteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2026 muri Intare Conference Arena i Rusororo, aho amatike azagura 10.000 Frw, 20.000 Frw na 35.000 Frw.

Iki gitaramo cyasize ubutumwa bukomeye: ko ubwamamare budakwiye gushingira ku isura yo hanze gusa, kandi ko imbuga nkoranyambaga, n’ubwo zitanga amahirwe menshi, zishobora no kuba intandaro y’ihungabana iyo zitakoreshejwe mu buryo buboneye.

ITORERO ISHYAKA RY’INTORE
JAPHET MU MAGAMBO ARIMO URWENYA YAVUZE BYINSHI KUBYIHISHE INYUMA Y’UBWAMAMARE BWABENSHI

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *