Inyito Ubushinjacyaha rihindurwe, umushinga wa Umuhuza Mugisha Yves.

1 minute, 2 seconds Read

Umwe mu banyeshuri b’amategeko mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) yashyize ahagaragara inyandiko isaba ko inyito ‘Ubushinjacyaha’ yahindurwa, hagashakwa ijambo rishya rihuriza hamwe inshingano zo gushinjura no gushinja.

Uwo munyeshuri, Umuhuza Mugisha Yves, yatanze ubushakashatsi bwe ku buyobozi bwa ILPD, bukaba bwaremejwe n’ishuri. Mu nyandiko ye, Mugisha avuga ko inyito “Ubushinjacyaha” yakomeje kumushishikaza ubwo yigaga amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Amategeko.

Mugisha asanga izina ry’uru rwego ryakwitwa ‘Ubushinjashinjura’ cyangwa hagashakwa irindi ryuzuye, rifatanya ibyo gushinja n’ibyo gushinjura. Yakomeje avuga ko ubu buryo bwafasha abaturage gusobanukirwa neza inshingano z’Ubushinjacyaha:

“Abantu ntibakwiye kumva ko kujya mu Bushinjacyaha bisobanura ko nta kindi kiza gishobora kubaho. Urwo rwego rugira inshingano zo gushinja no gushinjura, kugira ngo ubutabera butangwe mu izina rya Leta.”

Mugisha yongeyeho ko izina ririho ubu si ikosa, ahubwo ari inyito isanzwe yakoreshejwe, ariko ashima ko izina ryahinduka mu buryo bujyanye n’umuco n’amateka y’u Rwanda, nk’uko ijambo ‘Gereza’ ryahinduwe ‘Igororero’ kugira rihuze n’ibikorwa byaho.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye Itangazamakuru ko gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’amategeko ari uburenganzira bw’umunyeshuri, ariko yirinda gutanga igitekerezo ku byo ubushakashatsi bwagaragaje. Yibanze ku gusobanura ko inshingano z’Ubushinjacyaha ziteganywa n’amategeko.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *