IshowSpeed uzwi cyane kuri Youtube wari warasuye Afurika yasoje urugendo rwe kuri uyumugabane, nyuma yo kuzenguruka ibihugu 20 by’afurika muminsi 28.
Uyumusore w’imyaka 20 w’icyamamare muri livestreaming hano ku isi aho abikorera cyane kurubuga rwa Youtube anafite abamukurikira barenga miliyoni 50 subscribers byanamuhaye ubukire aho umutungo we urenze miliyoni 30$.
Amazina ye yanyayo ni Darren Jason Watkin Junior yavutse 21/01/2005 muri leta ya Uhayo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mubuto bwe yakundaga umukino wa American football kuburyo yumvaga yazanaba career ye.
Mu 2016 yafunguye channel kuri Youtube atangira ashyiraho ama livestream akina videogames abenshi bakamukundira reaction ze nko kumoka nibindi. Mu 2020 aho isi yari mubibazo bya COVID19 Ishowspeed ibikorwa bye byatangiye kwamamara cyane muri America.
Mu 2023 kubera guhindura uburyo yakoragamo yatangiye kumenyekana cyane mu isi yigira inama yo kuzenguruka hirya no hino, icyo gihe yanatembereye muburayi nyuma yaho mu 2024 yatembereye muri Asia, none ubu ari muri Africa.
Ishowspeed azwiho kuba agaragazako akunda cyane Cristiano Ronaldo kandi kuba yisanisha na football nku’mukino ukunzwe cyane ibyo bimuha gukundwa nabatari bake.
IshowSpeed, umunyamerika w’umwirabura yakoreye uruzindo k’umugabane w’afurika anafiteho inkomoko kuva 29/12/2025 kugeza 27/01/2026 asura ibihugu 20 aribyo: South Africa, Algeria, Angola, Benin, Botswana, Côte d’Ivoire, Egypt, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Kenya, Liberia, Morocco, Mozambique, Namibia, Nigeria, Rwanda, Senegal, Zambia, and Zimbabwe mugihe k’iminsi 28.
Bimwe mubihe byingenzi byaranze uruzinduko rwe harimo isabukuru ye y’imyaka 21 yabaye ari muri Nijeriya, byabaye agahebuzo kuko uwo munsi yujuje subscribers miliyoni 50 kuri Youtube ubwo yarari gufata amashusho ari muricyogihugu, mumihanda y’umugi wa Lagosi.
Kumukino wanyuma wa AFCON 2025 muri Maroke IshowSpeed yatunguranye aza mukibuga yambaye nk’igisimba, anareba uwo mukino wari wahuje Maroke na Senegari ukaza kurangira Senegari ariyo yegukanye igikombe.
Muri Aligeriya kumukino wanyuma wa National Super Cup kuri Nelson Mandela Stadium, bamwe mubari baje kumureba bamuteye amabuye nibindi bikoresho bari bitwaje banakoresha amagambo agaragaza ko batamwishimiye, ibyo byatumye ahagarika ifatwa ryamashusho muburyo butunguranye.
Mubuhugu yagiye asura abaturage bagiye bagaragaza ko bamwishimiye cyane kandi n’abo hanze y’umugabane w’Afurika bagaragaje ko yabahaye isura yuko umugabane uteye nk’imico, ahantu nyaburanga, ibikorwa remezo bitandukanye, ibyo bizatuma abasura Afurika biyongera cyane.
Ishowspeed tariki 10/01/2026 yasuye u Rwanda aho yasuhe ahantu hatandukanye harimo Pariki y’igihugu y’ibirunga, stade Amahoro yanamutangaje cyane, BK arena n’ahandi hatandukanye, anagaragaza ko yishimiye igihugu cy’u Rwanda avugako ari igihugu kiza kandi cy’amahoro.
Livesteam yakore mugihugu cya Kenya niyo yarebwe cyane muruzindiko rwe muri Afurika aho yarebwe nabarenga miliyoni 7, igakurikirwa niyo muri South Africa yo yarebwe nabarenga miliyoni 4.9, yasoje urugendo rwe muri Afurika kuri uyu wa kabiri tariki 27/01/2026 mu gihugu cya Namibiya, anashimira Afurika ko yamwakiye neza nkuko yabigaragaje kurubuga rwe rwa Instagram.


