Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza Nkuru y’Ingabo z’Igihugu (National Defence University – NDU), igiye kuba ikigo nyamukuru cy’amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Iyi ni intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa umugambi w’igihe kirekire wo kubaka ikigo cyihariye gitanga ubumenyi n’amahugurwa ya gisirikare ahujwe, agamije guteza imbere ubunyamwuga, ubushobozi n’imiyoborere mu ngabo z’igihugu.
NDU izaba ari kaminuza nkuru ya gisirikare y’u Rwanda, ishingiye ku bikorwa byatangiye mu 2024, ikazahuza ibigo bitandukanye by’amahugurwa ya RDF muri gahunda imwe ihuriweho, ifite icyerekezo n’integanyanyigisho bihamye.
Iyi kaminuza izatanga amasomo ku nzego zose z’uburezi bwa gisirikare, arimo amahugurwa y’ibanze ku basirikare bayobora, amasomo ajyanye n’imiyoborere n’ibikorwa bya gisirikare, kugeza ku masomo yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’ingamba za gisirikare n’igenamigambi (strategy).
Igice cy’ingenzi cya NDU kizaba Ishuri Rikuru ry’Ingabo (National Defence College – NDC), rizigisha cyane cyane abasirikare bakuru barimo abakoloneli (Colonels) na brigadiye generali (Brigadier Generals).
NDC izafasha kuzuza icyuho cyari gihari mu burezi bwa gisirikare bwo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, itange amasomo ajyanye na politiki y’ingabo, umutekano mpuzamahanga, ubuyobozi, kuyobora ingabo n’imicungire, amasomo menshi yajyaga atangirwa hanze y’igihugu.
Iyi kaminuza izahuza ibigo bitandukanye bya RDF birimo:
- Rwanda Military Academy (RMA) i Gako, izatanga amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu masomo ya gisirikare n’aya sosiyete, ubuvuzi rusange bufite icyerekezo cya gisirikare n’amahugurwa y’abasirikare bayobora;
- RDF Command and Staff College (RDFCSC) rya Nyakinama mu Karere ka Musanze, rizatanga amasomo yo ku rwego rwo hagati n’urwo hejuru mu miyoborere, imicungire y’ingabo n’abakozi ndetse na politiki y’ingabo.
Ibi bigo byombi bizakora mu murongo umwe wa NDU, aho NDC izaba urwego rwo hejuru rw’amahugurwa y’abayobozi bakuru mu ngabo.
Hari kandi ibindi bigo bizagira uruhare muri porogaramu za kaminuza birimo:
- RDF Combat Training Centre i Gabiro
- Ishuri ry’Abasirikare bato (NCOs Academy)
- Ishuri rya Infantry
- Ishuri rya Cadet
- Ishuri ry’Ingabo zidasanzwe (Special Forces Training School)
- Ishuri ry’Amahugurwa yo Kubungabunga Amahoro (Peace Support Operations Training School)
NDU izatanga icyerekezo gisobanutse cy’uburezi bwa gisirikare, aho:
- abasirikare bashya bazajya bahabwa ubumenyi ku rwego rwa tactics,
- abasirikare bo ku rwego rwo hagati bongererwe ubumenyi ku rwego rw’ibikorwa (operations),
- naho abasirikare bakuru bahabwe ubumenyi ku rwego rwa strategy n’igenamigambi.
Iyi kaminuza ishobora no gushyiraho ibigo by’ubushakashatsi, ndetse igateza imbere ubufatanye n’amashuri makuru n’inzego mpuzamahanga.
Bitandukanye na kaminuza za gisivili nka Kaminuza y’u Rwanda, NDU izibanda ku masomo ya gisirikare n’umutekano, agenewe abasirikare ba RDF n’abasivili batoranyijwe bakorera mu rwego rw’umutekano.
Porogaramu zizatangirwa muri NDU zizaba zikubiyemo:
- impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere mu masomo ya gisirikare,
- amasomo yo ku rwego rwo hagati ajyanye n’imiyoborere,
- ndetse n’amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu politiki y’ingabo, umutekano, ububanyi n’amahanga n’ubuyobozi.
Nubwo hataratangazwa amakuru arambuye ku mikorere ya NDU, umushinga w’itegeko utegerejwe kwemezwa burundu n’Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y’Ingabo, mbere y’uko itangizwa ku mugaragaro biteganyijwe mu Nzeri, igihe umwaka w’amashuri utangirira mu Rwanda.
Igitekerezo cyo gutangiza NDU cyatangiye mu 2018, gikurikirwa n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo National Defence University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2024, uyu mushinga wagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, unashyigikirwa n’itegeko ryashyizeho ishingwa rya Kaminuza y’Ingabo.
Iyi kaminuza izagabanya ingendo z’abasirikare bajyaga kwiga hanze, inafashe kubaka igisirikare cy’ikinyamwuga, gishoboye kandi kijyanye n’igihe, kigira uruhare mu mutekano w’igihugu n’uwo mu karere.
