Tariki 30 Mutarama 2026 habaye tombora y’imikino yakamarampaka (Play-offs) muri UEFA Champions League 2026, amakipe 16 yananiwe kuzamuka ari mumunani yambere kuva kuya9 kugeza kuya24 azakina yishakamo 8 azajya muri 1/8 kirangiza (Round of 16).
Dore uko tombora yagenze:
- Monaco izakina na Paris Saint Germain, izakomeza ikazahura na Barcelona cyangwa Chelsea
- Galatasaray izakina na Juventus, izakomeza ikazahura na Liverpool cyangwa Tottenham
- Benfica izakina na Real Madrid, izakomeza ikazahura na Sporting Lisbon cyangwa Man City
- B.Dortmund izakina na Atalanta, izakomeza ikazahura na Arsenal cyangwa Bayern Munich
- Qarabag izahura na Newcastle, izakomeza ikazahura na Chelsea cyangwa Barcelona
- Club Bruge izakina na Athletico Madrid, izakomeza ikazahura na Tottenham cyangwa Liverpool
- Bodo Glimt izakina na Inter Milan, izakomeza ikazahura na Man City cyangwa Sporting Lisbon
- Olympiakos izakina na Bayer Leverkusen, izakomeza ikazahura na Bayern Munich cyangwa Arsenal
