Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko imikino ibiri y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona yahinduriwe amasaha yari iteganyijwe gutangiriraho.
Iyo mikino irimo uwo Gasogi United izakiramo APR FC, ndetse n’uwo AS Kigali izakiramo Rayon Sports, yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, Rwanda Premier League yavuze ko iri hinduka ryatewe n’ikibazo cy’amatara kitarakemuka kuri Kigali Pelé Stadium.
Aya matara amaze iminsi agaragaza ibibazo, cyane cyane mu mikino ikinwa nijoro.
Umukino wo kwishyura wa shampiyona hagati ya Gasogi United na APR FC wari uteganyijwe gukinwa ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu mukino wigijwe imbere ushyirwa saa cyenda z’amanywa, mu rwego rwo kwirinda ibibazo byashobora guterwa n’amatara ya stade ataratunganywa neza.
Undi mukino wahinduriwe amasaha ni uhuza AS Kigali na Rayon Sports, uteganyijwe kuba ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026.
Na wo wigijwe imbere ku masaha yo ku manywa, kubera impamvu z’umutekano n’imigendekere myiza y’umukino.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Kigali Pelé Stadium imaze iminsi igaragaza ibibazo by’amatara mu mikino itandukanye ya shampiyona.
Ku mukino wo ku Munsi wa 14 wa Shampiyona, APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, umukino uhagarara iminota igera kuri 20 kubera ibura ry’umuriro.
Tariki ya 11 Mutarama 2026, mu mukino Al Hilal SC yanyagiriyemo Amagaju FC ibitego 8-0, na bwo habaye ikibazo cy’amatara bituma umukino uhagarara iminota igera kuri 15.
Ibi byatumye ubuyobozi bwa shampiyona bufata icyemezo cyo kwimura amasaha y’imikino izabera kuri iki kibuga kugeza ikibazo gikemutse burundu.

