Bruce Melodie yagiranye ibiganiro na  Amb-Gen-Patrick Nyamvumba

1 minute, 33 seconds Read

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, yakiriye umuhanzi w’icyamamare Bruce Melodie ari kumwe n’abo bakorana, bagirana ibiganiro byagarutse ku ruhare rukomeye umuziki mu guhuza Abanyarwanda n’Abanya Tanzaniya, ndetse no guteza imbere ubufatanye bw’akarere binyuze mu buhanzi.

Aya makuru yemejwe na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, ibinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter).

Ambasade yasobanuye ko uru ruzinduko rwa Bruce Melodie rutagamije igitaramo gusa, ahubwo rufite intego yagutse yo gushyigikira dipolomasi ishingiye ku muco, aho abahanzi bafatwa nk’ikiraro gihuza ibihugu n’abaturage.

Mu magambo yayo, Ambasade yagize iti: Umuco ni inkingi ikomeye ya dipolomasi. Twishimiye kwakira umuhanzi, Bruce Melodie.

Ibi biganiro byibanze ku mishinga Bruce Melodie arimo, igamije guteza imbere umuziki nyarwanda no kuwuhuza n’amasoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba, binyuze mu mikoranire n’abandi bahanzi n’abafatanyabikorwa bo mu karere k’ibiyaga bigari.

Bruce Melodie yari kumwe na Kenny Mugarura, uyobora 1:55 AM isanzwe ikora umuziki we, ndetse na Amani Africa, umufasha mu gushyira mu bikorwa imishinga y’umuziki no gutegura urubyiniro.

Kwakirwa ku rwego rwa Ambasade, by’umwihariko n’Ambasaderi w’u Rwanda ufite ubunararibonye mu buyobozi n’umutekano, byongeye kugaragaza ko umuziki uri gufatwa nk’igikoresho gifite agaciro mu gusigasira umubano w’ibihugu no kwamamaza isura nziza y’u Rwanda.

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwambuka imipaka ukarushaho kumenyekana mu karere no ku rwego mpuzamahanga, uru ruzinduko rwa Bruce Melodie muri Tanzania rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gukaza umubano w’u Rwanda na Tanzania binyuze mu muziki n’ubufatanye bw’abaturage.

Si ubwambere Bruce Melodie agiye muri Tanzania ku mpamvu itangana ururo, kuko yahakoreye imishinga itandukanye y’indirimbo zirimo ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Joel Brown wo muri Nigeria.

Kugirana ibiganiro hagati y’aba bagabo byagaragaje ko umuziki ushobora kuba ikiraro gihuza ibihugu byombi ndetse n’abaturage babyo

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *